Umu-Coiffeur yahurije hamwe abahanzi bakomeye

Nsabimana Didier uzwi ku izina rya Wamunigga akaba umwe mu bogoshi b’abahanga muri Kigali, yahurije hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo yise y ‘Blessed’.

Iyi ndirimbo yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho irimo abahanzi bazwi nka Bull Dogg, Fireman, Papa Cyangwe, Bushali, B Threy,Bruce The 1st na Jay Pac.

Uretse kuba yasohoye iyi ndirimbo, Wamunigga yatangiye gukora umuziki mu 2013 ariko agorwa n’amikoro make bituma atawukomeza.

Aganira n’itangazamakuru, yavuze ko mu myaka icumi ishize, yakoraga umuziki ariko akabivanga no gushabikira i Kigali, cyane ko bitari bimworoheye.

Ati “Icyo gihe nakoraga umuziki nkabivanga no kogosha, nyuma mbonye ubushobozi bubaye buke naje kumesa kamwe nkomeza ibyanyinjirizaga amafaranga, ibyo kuririmba mbishyira ku ruhande.”

Uyu musore washyize imbaraga nyinshi mu byo kogosha kuri ubu akaba afatwa nk’umwe mu beza muri uyu mwuga, yavuze ko yasohoye indirimbo ye ya mbere mu gihe ateganya gukora n’izindi uko azajya agenda abona umwanya.

Wamunigga ari mu bogoshi bafite izina rinini muri uyu mwuga, cyane ko azwiho kogosha ibyamamare yaba ibyo mu Rwanda n’abava hanze bafite amazina akomeye.

Wamunniga yatangiye umuziki mu 2013 ariko agorwa n’ubushobozi buke
Wamunniga yogosha ibyamamare bitandukanye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW