Umuhanda uhuza Muhanga na Ruhango wabaye igisoro

Bamwe mu bakoresha umuhanda w’ibitaka ndetse n’iteme ribahuza n’Akarere ka Ruhango bavuga ko bahangayikishijwe no gukoresha ibi bikorwaremezo iyo bajya guhahira mu isoko rya Muhanga kuko byangiritse.

Umuhanda w’ibitaka wangiritse bikabije, uherereye munsi y’Agakiriro ko mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Abakoresha uwo muhanda bavuga ko by’umwihariko abo bigora cyane ari abatwara moto cyangwa amagare, kuko iyo bawugezemo bururutsa abo bahetse bakagenda n’amaguru, abatwaye ibinyabiziga bakabicunga kugeza bambutse iteme,  bageze ahantu heza.

Abo baturage bavuga ko usibye umuhanda urimo ibinogo, hari n’iteme rimeze nabi, kuko iyo barihuriyemo n’imodoka baba bafite impungenge ko bose bagwa mu mazi.

Sindikubwabo Gérard wo mu Mudugudu wa Kamuganga, Akagari ka Kigarama, mu Murenge wa Mwendo, avuga ko iyo bavuye kurangura biyambaza undi muntu baha amafaranga kugira ngo abafashe gucunga ikinyabiziga.

Ati”Hashize igihe dutakambira Inzego z’Ubuyobozi ariko nta gisubizo baraduha kandi turahababarira cyane.”

Sindikubwabo avuga ko abo baha amafaranga kugira ngo babafashe gusunika imitwaro, bahera ku ruhande rwa Muhanga bakaminuka ku musozi wa Kanyarira babafasha.

Uwimana Marie Jeanne wo mu  Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana avuga ko hari ubwo batega moto ikabagusha mu byondo bikaba ngombwa ko basubira mu rugo gihindura imyenda bagatakaza amasaha y’akazi kubera iyo mpamvu.

At “Usibye icyo kibazo, hati nubwo dusanga imodoka nini zafunze umuhanda kubera kunyerera abari ku magare na moto bakabura aho banyura.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric,  avuga ko nta mafaranga yo gukora uyu muhanda bashyize mu ngengo y’imari y’Akarere uyu mwaka wa 2023-2024.

Bizimana akavuga ko gusana iri teme ribahuza n’Akarere ka Ruhango aribyo bamaze gukorera inyigo.

Ati “Uyu Muhanda uzakorwa n’imirimo y’amaboko kuko mu bitekerezo by’abaturage twakiriye, dutegura igenamigambi iki kibazo batigeze bagishyira mu bibazo byihutirwa bigomba gushakirwa amafaranga.”

 Umuyobozi Wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu  Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie  avuga ko bakoze inyigo yo gukora ikiraro kibahuza na Muhanga, igisigaye ari ugutanga isoko ryo kucyubaka gusa.

Ati”Imirimo yo kubaka ikiraro ni itangira izajyana no gukora umuhanda kuko aho amafaranga azava bahafite.”

Rusiribana avuga ko gukora umuhanda wo ku ruhande rwa Ruhango bitazagorana kuko bizabasaba kuwushyiramo itaka ryonyine.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga bwabanje gukora ibiraro bibiri  byo muri aka Karere byabangamiraga ubuhahirane bw’abaturage  mu Murenge wa Nyamabuye ni uwa Rongi ndetse bigatuma abanyeshuri bigira mu Mujyi wa Muhanga bavuye mu Mudugudu wa Gasharu bibagora kwambuka.

Ibi kandi byabuzaga ibinyabiziga   bitwaye abarwayi bajya kwivuriza mu Bitaro bya Kabgayi kugenda.

Umuhanda wabaye igisoro bituma hari hamwe bagwa mu biziba biba byaretse
Abajya mu isoko birabagora ku bijyanye n’ubwikorezi kubera umuhanda wabaye mubi
Bifuza ko iteme rikorwa kugira ngo byoroshye ubuhahirane
Uyu muhanda warangiritse ubangamira ubuhahirane hagati y’uturere twombi

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE. RW/ Muhanga