Umunsi w’ibiribwa wijihijwe mu gihe abaturage bagowe no guhaha

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abahinzi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza n’ahandi mu gihugu muri iyi minsi baragorwa no kwigondera ibiribwa kuko ibiciro biri hejuru ariko ngo ntibacitse intege.

Imihindagurikire y’ikirere yatumye umusaruro w’ibiribwa uba mubi mu bihe by’ihinga binyuranye mu myaka ya vuba ishize.

Umurenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza kakunze kwibasirwa n’amapfa ni wo wizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa.

Ni umunsi wijihijwe hirya no hino mu gihugu humvikana itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa kugeza no mu bice by’icyaro.

Ni ku nsanganyamatsiko igira iti Amazi ni ubuzima, amazi ni ibiribwa. Nta n’umwe uhejwe. Twese hamwe, tuzirikane ko amazi ari imbaraga zihuza ibinyabuzima byose ku Isi.”

Muri ibi birori byabereyemo ubusabane, abanyarwanda bagera ku munani borojwe inka ndetse abana bahabwa amata.

Sibomana Tharcise wo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi yabwiye UMUSEKE ko ibiribwa ari bicye kandi bigenda birushaho guhenda ngo kuko hari ibitakiza ku isoko.

Mukangamije Agnes nawe yagize ati “Kurya gatatu ku munsi ntibyakunda muri iki gihe, uwariye neza arya kabiri ku munsi, nkanjye iwanjye ni saa sita mu ijoro tukaryama.

Gusa aba baturage bavuga ko bishimira kuba baregerejwe ibikorwa remezo bigamije guhashya burundu amapfa yari yarashinze imizi muri Kayonza.

- Advertisement -

Bavuga ko bafashijwe banahabwa imirimo mu bikorwa byo gukora amaterasi, ibikorwa byo gufasha kuhira, gutera ibiti by’imbuto n’ibindi.

Mu mushinga wa KIIWP hubatswe ibikorwaremezo byo kuhira imyaka n’amatungo birimo amadamu 26 na Nayikondo 24.

Ozonnia Ojielo, Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu Rwanda uyu munsi yasabye imiryango, Leta y’u Rwanda n’abaturage gufatanya bakarwanya ibura ry’ibiribwa n’isesagurwa ry’amazi.

Yashimye Leta y’u Rwanda ku muhate wayo mu kongerera ubumenyi mu buhinzi kugira ngo bihaze mu biribwa no gusagurira amasoko.

Ati “Amazi ni Isi, amazi ni abantu, amazi ni twese.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yashimye uruhare rw’abahinzi mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa, abasaba gukora kinyamwuga.

Yasabye abashoramari kuyoboka ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo abantu barusheho kugubwa neza kuko ushoye mu buhinzi adahomba.

Dr Musafiri yashimangiye ko ubutaka budahingwa bugomba kubyazwa umusaruro kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biryo ndetse runone n’amata ahagije.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zihamye z’ubuhinzi n’ubworozi zigamije kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi, zirimo Girinka, kugaburira abana mu mashuri, Inkongoro y’umwana, uturima tw’igikoni ndetse n’izindi.

Yakanguriye abahinzi gufata amazi y’imvura agakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, no kwitabira ubuhinzi bukoresha tekiniki zibika amazi.

Yavuze ko kuri Season 2023B, ubuso burwanyijweho isuri bwari hegitari 942,025 n’aho uburiho ibiti bivangwa n’imyaka ari hegitari 492,293.4.

Hashyizweho kandi gahunda yo kuhira, aho ubuzo bungana na hegitari 71,585 ha bwuhirwa muri 2022, buvuye kuri ha 43,934 muri 2017.

Kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, Leta y’u Rwanda yiyemeje kongera ubuso bwuhirwa hatunganywa ibyanya bishya byuhirwa.

Nka Gabiro Agribusiness Hub iteganya kuhira ubuso bungana na hegitari 15,600 ha, murizo 5,600 zatangiye gutunganywa, ETI Mahama I iteganya kuhira kubuso bwa hegitari 1,220, ETI Mahama II iteganya kuhira ha 1,515 ndetse n’umushinga CDAT uzuhira ubuso bwa ha 17,673.

Mu karere ka Kayonza, umushinga KIIWP II uzatunganya icyanya cyuhirwa ku buso bungana na hegitari 2,250;

Imiryango irimo USAID Hinga Wunguke, imishinga iterwa inkunga na IFAD, KOICA n’indi yashimiwe uruhare ikomeje kugaragaza mu gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Umunsi w’ibiribwa wemejwe ku Isi kuva mu mwaka wa 1945, hagamijwe guca burundu inzara ndetse n’ibura ry’ibiribwa ku batuye Isi bose.

Bahawe amazi yo kuhira imyaka n’amatungo
Abaturage bavuga ko ibiribwa bihenze ku isoko
Kubera kuhira imyaka, abahinzi biteze umusaruro ushimishije mu minsi iri imbere
Minisitiri Dr Musafiri yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bubakiwe

 

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Kayonza