Umusirikare mukuru wa Israel wishwe na Hamas yamenyekanye

Kugeza ubu imirwano mishya iri kuba hagati y’ingabo za Israel n’abarwanyi batandukanye bashyigikiye Palestine imaze kugwamo abantu 400 ku ruhande rwa Palestine n’abandi 300 ku ruhande rwa Israel, barimo Lt.Col Jonathan Steinberg.

Igisirikare cya Israel cyemeje urupfu rw’umusirikare mukuru Lieutenant Colonel Jonathan Steinberg wishwe mu mirwano yo guhangana n’abarwanyi b’Abanya-Pelestine binjiye muri Israel bakica abasirikare, abapolisi n’abasivile, abanda bakabashimuta.

Lt.Col Jonathan Steinberg w’imyaka 42, yayoboraga Brigade y’ahitwa Nahal, akaba yarishwe ku wa Gatandatu ahitwa Kerem Shalom.

Bafunguye amarembo y’ikuzimu

Umuvugizi w’abari abasirikare bongeye kusubira ku rugamba (Reservistes), (Res.) Jonathan Conricus yavuze ko igisirikare cya Israel, cyagabye ibitero ahantu hatandukanye haba imbere muri Israel no muri Gaza.

Indege z’intambara za Israel zarashe umusigizi ngo wakoreshejwe na Hamas kugaba ibitero.

Ahantu 10 hari ibikorwa by’umutwe wa Hamas harashweho harimo ibiro bikuru by’ubutasi by’uwo mutwe muri Gaza.

Israel ivuga ko imaze guhitana “abo yita ibyihebe 200”, abanda bagiye bafatwa. Amashusho y’igisirikare cya Israel agaragaza indege zitagira abapilote zirasa ku bantu igisirikare kivuga ko ari bamwe mu barwanyi bo muri Palestine bashakaga guhunga bavuye muri Israel.

Mu butumwa Major General Ghassan Alian ukuriye ibikorwa by’igisirikare cya Israel, yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nyuma y’igitero cya Hamas, yavuze ko abagikoze “bafunguye amarembo y’ikuzimu” kandi bazishyura ikiguzi kiri hejuru.

- Advertisement -

Ati “Hamas yafunguye amarembo y’ikuzimu kuri Gaza. Hamas yafashe icyemezo, kandi Hamas izirengera ingaruka, izishyura ku bikorwa yakoze.”

Minisitiri w’Intebe wa Isreal, Benjamin Netanyahu ku wa Gatandatu yavuze ko igihugu kigiye mu ntambara andi igoye.

Yasezeranyije guhiga inzu ku yindi abarwanyi ba Hamas, bakicwa mu rwego rwo guhora icyo yise “umunsi w’umukara”.

Benjamin Netanyahu yasabye abaturage ba Gaza gushaka ubuhungiro kuko byose bazasiga babisenye.

Isi yose yaratunguwe

Ku wa Gatandatu mu gitondo, mu buryo bwizweho, burimo ikoranabuhanga, umutwe wa Hamas wateye utunguye Israel hakoreshejwe ibisasu bya roketi, indege za drone, amato, ndetse n’abarwanyi binjiye muri Israel batangira kwica abasirikare, abapolisi n’abasivile.

Abarwanyi kandi babashije gushimuta abasirikare, n’abasivile bagera ku 100 nk’uko abayobozi muri Israel babivuga.

Byatunguye Israel, ariko byanatunguye Isi kuba abarwanyi batinyuka bagakora igitero cyo kuri uru rwego ubutasi bwa Israel n’inshuti zayo nka America zitabizi.

Iran ishyirwa mu majwi kuba yaragize uruhare muri iki gitero kimwe n’umutwe wa Hezbollah ukorera muri Lebanon/Liban.

Abasesengura bavuga ko Hamas yakoze iki gitero igamije kuburizamo amasezerano Israel yasinyanye n’igihugu cya Saudi Arabia agamije gutsira umubano, ariko Hamas ntiyagiremo uruhare, ibyo yafashe nk’agasuzuguro.

Abandi bavuga ko abarwanyi bagiye muri Israel gushimuta abantu, kugira ngo bazaguranwe imfungwa z’Abanya-Palestine zihamaze igihe.

Israel ivuga ko uyu musigiti yasenye wakoreshejwe na Hamas mu kuyigabaho ibitero

UMUSEKE.RW