Umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro bw’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) yiciwe i Kibumba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ahakomejwe gusukwa ibisasu biremereye na FARDC.
Guverinoma ya Congo imaze iminsi ikora ibishoboka byose ngo yirukane umutwe wa M23 uri muri teritwari ya Nyiragongo n’ahandi hegereye umujyi wa Goma.
Uyu musirikare wa Kenya yiciwe mu kigo cya gisirikare cy’ingabo za EAC kiri i Kibumba mu birometero 20 uvuye i Goma ahatewe igisasu kiremereye.
Iyicwa ry’uyu musirikare wa Kenya rije rikurikira ibikangisho bimaze iminsi ku ngabo za Uganda na Kenya ngo zanze gufasha Congo kurwanya umutwe wa M23.
Ni nyuma y’iminsi kandi inyeshyamba zibumbiye mu cyiswe Wazalendo bateze igico ku ngabo za Uganda aho abakomeretse bagiye kuvurirwa i Kisoro.
Abanyepolitiki n’amahuriro y’urubyiruko muri RD.Congo ntibahwema gushinja izi ngabo z’ibi bihugu zoherejwe na EAC ngo gukorana na M23 no kuyikingira ikibaba.
UMUSEKE wamenye ko usibye uriya musirikare wa Kenya waguye i Kibumba hari abandi bakomerekejwe n’icyo gisasu.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko yashinje umutwe wa M23 kwica uriya musirikare wa Kenya.
Lt. Col Kaiko yavuze ko nyuma yo kotsa umuriro M23 ishyigikiwe n’u Rwanda aribwo ngo uyu mutwe wakoze ubwo bwicanyi kugira ngo uteze intugunda hagati EAC na Guverinoma ya RD Congo.
- Advertisement -
Yagize ati “FARDC iramagana igisasu cya Mortier cyarashwe na M23/RDF kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023, kikica umusirikare w’amahoro mu ngabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Ku rundi ruhande, Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa ku rubuga rwa X yavuze ko nta nyungu n’imwe bafite yo gutera ingabo z’Akarere ko byakozwe na Guverinoma ngo itanyurwa.
Yavuze ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bateguje ko bazirukana ingabo za EAC bamwe banazikangisha kuzigabaho ibitero.
Yagize ati “Iri huriro ryakangishije kenshi kwica abasirikare ba EACRF.”
Bisiimwa yashimangiye ko ihuriro rya Kinshasa ryibasiye ingabo z’Akarere ariryo ryishe uriya musirikare wa EACRF abandi bagakomereka.
Ingabo za Kenya ndetse n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ntacyo baratangaza ku rupfu rw’uyu musirikare.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW