Umwami wa Jordania Abdullah II yihanangirije Israel ishaka kwimura abaturage ba Palestine ibavana mu duce twa Gaza tugenzurwa na Hamas.
Nyuma y’uko imirwano ikomeje gukara mu Ntara ya Gaza bitewe n’ibitero by’indege igisirakare cya Israel gikomeje kugaba muri Gaza. Leta ya Israel ku munsi wejo yasabye abaturage batuye muri Gaza barenga miliyoni imwe kwimuka bagatandukana n’abarwanyi ba Hamas.
Ubwami bwa Jordania buturanye na Palestine bwamaganye iki cyemezo nyuma y’ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023 bigahuza intumwa za Israel, Palestine, Jordania na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zihagarariwe na Antony Blinken, Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Itangazo ryasohowe n’ubwami bwa Jordania ryasabye ko ikibazo kitakomeza kwagukira mu Karere cyangwa ngo giteze ikibazo cy’impunzi mu karere.
Bagize bati ” Umwami yabwiye Antony Blinken ko ikibazo kitakomeza kwagukira mu Karere ko ndetse kitateza ibibazo by’impunzi”.
Ibiganiro byahuje abo bategetsi kandi byasabye ko Misiri yakunga impande zombi zigafungura amayira y’imfashanyo n’ubutabazi ku baturage.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW