UPDATED: Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida William Ruto

UPDATES: Perezida Kagame yamaze kugezwaho ubutumwa yohererejwe na Perezida wa Kenya William Ruto abunyujije kuri Minisitiri w’Intebe, Musalia Mudavadi.

Ibiro bya Perezida mu Rwanda, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Musalia Mudavadi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Village Urugwiro ivuga ko Musalia Mudavadi yazanye ubutumwa bwa Perezida William Samoei Ruto.

Musalia Mudavadi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame

 

Inkuru yabanje: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, Musalia Mudavadi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, ari mu ruzinduko mu Rwanda.

Yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ibiro bye byatangaje ko Musalia Mudavadi yazaniye Perezida Kagame Ubutumwa bwa mugenzi we wa Kenya William Ruto ndetse ko  ibiganiro  bagirana byibanda ku bufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)  by’umwihariko, ubufatanye bw’u Rwanda na Kenya.

Musalia Mudavadi ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo yahawe inshingano zo gukora diporomasi mpuzamahanga.

Ku wa 4 Ukwakira uyu mwaka  yagiriye uruzindo mu Burundi, aganira na Perezida Ndayishimiye uko ibihugu byombi byateza imbere umubano.

- Advertisement -

Icyo gihe yari aherekejwe n’umunyambanga w’Akarere kA Afurika y’Iburasirazuba, Abdi Dubat Fidhow.

Uruzinduko rwa Musalia Mudavadi i Kigali rukurikiye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye i Nairobi ku wa Kane, ikemeza kongererwa igihe kw’ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ziri muri Congo Kinshasa.

Aje mu Rwanda kandi mu gihe imirwano yubuye mu burasirazuba hagati y’umutwe w’inyeshyamba za M23, n’imitwe ya Wazalendo ishyigikiye leta ya Congo.

Yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW