Uwo bikekwa ko yibaga imifuka ya kawunga YARASHWE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yarashe umugabo bikekwa ko ari igisambo amaze gupakurura imifuka ya Kawunga mu modoka.

Iraswa ry’uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 30 na 35 akaba ataramenyekana imyirondoro ye kugeza ubu, ryabereye mu Mudugudu wa Kanyungura akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko itsinda ry’abagizi ba nabi, abari baririmo bikinze ku giti bacunga imodoka ipakiye imifuka ya kawunga iyivanye mu Mujyi wa Kigali, yerekeza mu Karere ka Karongi bashaka kuyisahura.

Kubera iyangirika ry’umuhanda, iyo modoka yo mu bwoko bwa Dina yagendaga gahoro kubera ibinogo biwurimo, abo bantu bikekwa ko ari ibisambo bahise bayurira bakuramo imifuka ibiri ya kawunga.

Izo saha Polisi yari yatangiye kugenzura uko umutekano umeze, babatesheje umwe muri abo bagizi ba nabi ashaka gutera icyuma umupolisi, ahita yitabara aramurasa.

Umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster Nkundimfura Théoneste avuga ko ibisambo bimaze kuhamburira ibikapu byinshi by’abagenzi bifunguye imodoka.

Ati “Njye maze kwishyura ibikapu by’abagenzi inshuro 3 zose Leta yihutishe ikorwa ry’uyu muhanda kugira ngo tureke gukomeza kwibwa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE muri ako gace hakunze kuberamo ibikorwa by’urugomo, kuko no mu minsi mikeya ishize bahamburiye abantu 4 barimo n’Umunyamahanga batwariye imashini (Laptop) ariko ku bw’amahirwe baza kuyifata bayisubiza nyirayo.

Ati “Bitwaza umuhanda utameze neza, ishyamba rihari ndetse n’Umwijima uhari bakurira imodoka bakamanura ibicuruzwa.”

- Advertisement -

Bizimana avuga ko bagiye gukaza amarondo ku bufatanye n’Inzego z’Umutekano.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twasanze umurambo hafi yawo hari harambitseho icyuma ndetse n’urwembe bakatisha imifuka n’ibindi bicuruzwa baba bibye.

Inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere n’iz’umutekano zasabye abaturage bahatuye gutanga amakuru no kwitabira irondo.

Abatuye muri aka gace babwiye Inzego ko ibisambo bibamereye nabi
Bizimana Eric Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga yasabye abaturage gukaza amarondo
Twasanze RIB imaze gukora iperereza ry’ibanze
Imifuka ya kawunga 2 yari irambitse hafi y’Umurambo wa Nyakwigendera

MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga