Volleyball: Irushanwa rya Nyerere Cup ryatashye mu Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR Volleyball Club na Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club zari zihagarariye u Rwanda muri Nyerere Cup 2023 zegukanye ibikombe.

Guhera tariki ya 10 kugeza tariki ya 14 Ukwakira, mu Mujyi wa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro mu gihugu cya Tanzania haberaga irushanwa rya Volleyball ryitiriwe uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, Nyerere Cup.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 25 arimo makipe ane yaturutse mu Rwanda, APR VC, APR WVC, RRA WVC na Police VC.

Ubwo hakinwaga imikino ya nyuma , ikipe ya APR Volleyball Club yatwaye Igikombe itsinze ikipe ya Rukinzo VC, amaseti 3-1.

Nyuma y’uko APR VC yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya Magereza yo muri Tanzania amaseti atatu kuri imwe muri ½, naho Rukinzo VC igatsinda Police VC yo mu Rwanda amaseti atatu kuri imwe.

Intsinzi ya APR VC kuri Rukinzo VC yatumye iyo kipe y’Ingabo z’u Rwanda itahana Igikombe igikuye muri Tanzania.
Mu bagore naho Igikombe cyatwaye n’ikipe yo mu Rwanda, ubwo RRA WVC yatsindaga ikipe ya APR WVC nayo yo mu Rwanda, amaseti atatu ku busa.

Iseti ya mbere yarangiye ikipe ari 25-17, iseti ya kabiri 25-18 n’iseti ya gatatu abakobwa b’Ikigo cy’Imisoro batsinda ku manota 25-17 y’abakobwa b’ikipe y’ingabo z’igihugu. RRA WVC iba itwaye Igikombe igikuye mu Mujyi wa Moshi.

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda yahagurutse muri Tanzania mu gitondo cyo kuri icyi Cyumweru agaruka mu Rwanda.

Irushanwa rya Nyerere Cup ni irushanwa ngarukamwaka ryashyizweho ngo hibukwe uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, wayoboye icyi gihugu kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuva mu 1964 kugeza mu 1985, akaza kwitaba Imana ku tariki 14 Ukwakira 1999, ari na bwo umukino wa nyuma wa Nyerere Cup ukinwa ku munsi wamwitiriwe, #Nyerere Day.

- Advertisement -
Imikino ya Nyerere Cup yagaragayemo guhangana
RRA yatsinze APR WVC mu mukino wa nyuma
RRA WVC yatahanye igikombe mu Cyiciro cy’abagore
APR VC mu byishimo

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW