Abadepite ba EALA ntibumva impamvu ingabo za EAC zava muri Congo

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA yavuze ko bitagakwiye ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziva muri Congo, kuko byabangamira umutekano w’abaturage.

Abadepite ba EALA bagiye kumara ibyumweru bibiri mu Rwanda mu mirimo y’Inteko aho Abadepite bo muri Congo bo batitabiriye ibi bikorwa.

EALA yavuze  ko yizeye ko ibibazo by’umutekano muke biri mui Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizabonerwa umuti urambye kandi mu gihe cya vuba, bitewe n’uko abakuru b’ibihugu byo mu Karere babihaye umurongo.

Perezida w’Inteko ya EALA, Jospeh Ntakirutimana yavuze ko yifuza ko ingabo z’uyu muryango zitava mu Burasirazuba bwa Congo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Ukuboza nk’uko iki gihugu cyabyifuje kuko byabangamira bikomeye umutekano w’abaturage bityo ko kuvayo kw’izi ngabo byakorwa buhoro buhoro.

Jospeh Ntakirutimana akomoza ku mibanire y’ibihugu by’uRwanda na DRCongo, yavuze ko bizakemuka vuba.

Ati “ Turizera ko ikibazo kiriho hagati ya DRC n’u Rwanda, ejo mu gitondo kizaba cyarangiye, kigasubira kuba nka mbere.Hari abantu bari kubikurikirana.”

Ni ku nshuro ya kabiri abagize Inteko Ishinga Amategeko mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bimuriye ibikorwa by’Inteko i Kigali, akaba ari ibikorwa byatangiye ku itariki ya 23 Ugushyingo bikazageza ku ya 7 Ukuboza aho bazagezwaho raporo na komisiyo zitandukanye, bakazanatora amategeko anyuranye ndetse bakazanasura imwe mu mishinga yakozwe mu guteza imbere ibihugu binyamuryango.

Hitabiriye Abadepite 63 bo mu bihugu 6 naho abo muri Congo ntibazaba bari i Kigali.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -