Abajyanama b’ubuzima mu mujishi wo kurandura Malaria mu Rwanda

Indwara ya Malaria iza ku mwanya wa Karindwi mu zitera impfu mu Rwanda, ibyatumye Leta ishyiraho ingamba zo kuyihashya, zirimo kuba abaturage babona serivisi z’ubuvuzi ku Bajyanama b’Ubuzima kugira ngo bivuze kare itarabazahaza ngo ibe yanabambura ubuzima.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko Politiki ya Leta y’u Rwanda isaba ko umubare munini w’abarwayi ba Malaria wagombye kuvurwa n’Abajyanama b’Ubuzima.

Mu mwaka wa 2022-2023 abaturage 59% barwaye Malaria mu gihugu hose bavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima.

Abajyanama b’Ubuzima bagira uruhare mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage uko bagomba gukumira no gukoresha zimwe mu ngamba zashyizweho mu kurwanya Malaria.

Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, Albert Dusabimana, yavuze ko abaturage bamaze kumenya ububi bwa Malaria ku buryo ufashwe yihutira kubagana.

Ati “Tuba dufite imiti, turamusuzuma twasanga ari Malaria tukamuvura hakiri kare atari yaremba. Uwo dusanze afite Malaria y’igikatu tumwohereza ku Kigo Nderabuzima.”

Mukamanzi Godelive, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Byahi, yavuze ko hari abaturage barwara Malaria bagategereza kujya kwa muganga barembye n’abandi babanza kujya mu masengesho bavuga ko barozwe.

Ati “Abenshi bamaze kubyumva baraza tukabasuzuma twasanga ari Malaria tukabavura , ubundi hakabaho no kubigisha uburyo bwo gusiba ibinogo, gutema ibihuru, gufunga amadirishya kare no kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, Malaria ntikizahaza abantu nka cyera.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu babwiye UMUSEKE ko bamenye agaciro ko kugana Abajyanama b’Ubuzima mu gihe bafite ibimenyetso bya Malaria.

- Advertisement -

Uwamahoro Hadidja ati ” Mbere numvaga ko bavura abana gusa ariko mu nteko z’abaturage babidusobanuriye neza, ntabwo twarembera mu rugo.”

Elie Hatungimana nawe ati ” Mbere iyo umwe mu bo mu muryango wanjye yarwaraga Malaria kwari ukujya ku Kigo Nderabuzima, ubu njya k’Umujyanama w’Ubuzima akamuvura ndetse baduha n’inyigisho zo kwirinda kuruta kwivuza.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite yashimangiye ko Abajyanama b’Ubuzima bagize uruhare rukomeye mu guhashya Maralia mu Rwanda.

Ati ” 59% by’abarwayi ba Malaria umwaka ushize bavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima, ibyo byerekana uruhare rwabo mu kuvura Malaria ndetse no kuyikumira kuko iyo umuturage yivuje kare biba ari mu buryo bumeze nko kurinda abandi.”

Akomeza agira ati “Urundi ruhare rukomeye ni urujyanye n’ubukangurambaga mu buryo bwo kwigisha no kurinda abaturage.”

Habanabakize yasabye abaturage kwivuza kare ariko bakamenya ko kwirinda no kurinda umuryango Malaria ari cyo cy’ingenzi.

U Rwanda rurakataje mu ngamba zo kurandura burundu indwara ya Malaria zirimo gutera imiti mu duce twibasiwe kurusha utundi, gutanga inzitiramibu zikoranye umuti, guhugura abajyanama b’ubuzima n’izindi.

Icyerekezo Igihugu kiganamo ni ukurandura Malaria mu Rwanda mu mwaka wa 2030 bikaba bishoboka bigizwemo uruhare na buri muturarwanda.

Abajyanama b’Ubuzima bafite ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma Malaria
Abajyanama b’Ubuzima barasuzuma bakanavura Malaria
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite
Hari gukorwa ubushakashatsi ku bipimo bya Malaria mu Rwanda
Albert Dusabimana, Umujyanama w’Ubuzima avuga ko bafite imiti ihagije

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rubavu