Abasifuzi mpuzamahanga babiri bari mu bazasifura imikino y’ibirarane

Abasifuzi bagomba kuyobora imikino ibiri y’ibirarane irimo ukinwa kuri uyu wa Kabiri, bamaze kumenyekana. Barimo babiri mpuzamahanga.

Ni imikino ibiri itarakiniwe igihe, ubwo APR FC na Rayon Sports zari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Conféderation Cup.

Umukino uhuza Police FC na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa, urasifurwa na Ngabonziza Jean Paul hagati mu kibuga, yungirizwe na Mutuyimana Dieudonne nk’umwungiriza wa mbere na Nsabimana Evaliste nk’umwungiriza wa Kabiri.

Umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino, mu Nshimiyimana Rémy Victor. Umukino uzahuza Sunrise FC na APR FC ejo kuri Stade ya Nyagatare, uzayoborwa na Nizeyimana Is’haq uzaba ari hagati mu kibuga.

Umwungiriza wa Mbere kuri uyu mukino, azaba ari Maniraguha Valery mu gihe umwungiriza wa Kabiri azaba ari Mukristo Ange Robert, umusifuzi wa Kane akazaba ari Mukansanga Salma. Komiseri azaba ari Rurangirwa Aaron.

Ni imikino ifite igisobanuro kinini, cyane cyane kuri Police FC imaze imikino itandatu idatsindwa no kuri APR FC ikiri kwiruka ku mwanya wa Mbere na Rayon Sports ishaka kwegera Musanze FC ya mbere.

Mukansanga Salma ni umusifuzi wa Kane i Nyagatare
Nizeyimana Is’haq (uhagaze ku mupira) azasifurira Sunrise FC na APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW