Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda bijejwe mudasobwa baraheba

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko babangamiwe no kuba badahabwa mudasobwa zo kwigiraho ibikomeje kudindiza imyigire yabo.

Izi mudasobwa bazihabwa ku nguzanyo ya Leta, aho buri munyeshuri asinya amazereno yo kuzajya yishyura
nyuma yo kurangiza kwiga.

Ni amaserano bagiranye na Kaminuza bizezwa ko muri Nzeri 2023 zizaba zatangiye gutangwa ariko kugeza magingo aya bamwe bakaba ntazo barabona.

Niyonshuti Patrick wiga ishami ry’ikoranabuhanga yagize ati ” Kuba imashini zirimo gutinda ni ikibazo gikomeye, kuko nkatwe twiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ntiwabyiga udafite imashini kandi ibyumba birimo mudasobwa (   computer lab) ni bike cyane ugereranyije n’uburyo biba bikenewe.”

Umuhoza Delphine ugiye gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko kudahabwa izi mudasobwa bituma bagorwa no gukora ubushakashatsi.

Ati ” Turasaba ko byihutishwa kuko twamaze kuzuza ibisabwa ariko twayobewe aho byapfiriye.”

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Rwiyemaho Ignatius avuga ko gutinda gutanga izo mudasobwa  byakomotse kuri rwiyemezamirimo wahawe iri soko.

Yagize ati ” Kuzitanga ntabwo twari tuzi igihe bizafata kubera ko zari gutangwa n’uwatsindiye isoko ryo kuzigura akanazikwirakwiza afatanyije n’abashinzwe ikoranabuhanga muri kaminuza. Nti byari gushoboka ko bagera kuri kaminuza zose icyarimwe.”

Avuga ko kuva kuri kaminuza imwe byasabaga iminsi itanu muri Kaminuza z’u Rwanda icumaziri mu gihugu.

- Advertisement -

Uyu muyobozi avuga ko indi mpamvu ikomeye yatumye batinda guhabwa izi mudasobwa ari uko hari bamwe mu banyeshuri bazigurisha.

Ati “Byagaragaye ko bamwe mu banyeshuri bari kugurisha imashini bahawe kandi bitari mu byo baziherewe, kuko bahabwa izi laptop kugira ngo zibafashe kwiga.”

Kabagambe yavuze ko byabaye bihagaritswe kugira ngo hasuzumwe niba abanyeshuri bazihawe bakizifite kugira ngo iki gikorwa cyo kuzitanga gikomeze.

Yizeza abanyeshuri ko mudasobwa ari izabo kandi bazazihabwa, kandi ko bazatangira kuzihabwa nyuma y’isuzuma kuko rizarangirana n’iki cyumweru.

Kugeza ubu kaminuza y’ u Rwanda ifite amashami 10, imashini zikaba zimaze gutangwa ku mashami atatu ariyo ishami rya Gikondo, irya Nyarugenge na Busogo.

Izi mudasobwa abanyeshuri bahawe zizishyurwa mu byiciro bine aho mudasobwa izishyurwa agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (1 150 000 Frw).

 

UMUSEKE.RW