Amatora ageze ahashyushye ku bahatanye muri Karisimbi Ent Awards 2023

Mu gihe habura igihe gito ngo abegukanye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2023 babishyikirizwe, abakunzi b’umuziki bibukijwe gukomeza gushyigira ibyamamare bakunda.

Kuva ku wa 8 Ugushingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2023 saa sita z’ijoro, hari kuba amatora ari gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwifuza gushyigikira icyamamare akunda asura urubuga https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2023

Utora asabwa gutora umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare yifuza guha amahirwe yatuma ayobora abandi mu majwi.

Uretse amajwi y’abatora kuri internet agize 60% hazarebwa n’amajwi y’akanama nkemurampaka azaba afite 40%.

Byitezwe ko abazahiga abandi muri Karisimbi Entertainment Awards 2023 bazashyikirizwa ibihembo mu minsi iri imbere.

Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa Karisimbi Event yabwiye UMUSEKE ko mu minsi ya vuba bazatangaza aho ibi bihembo bizatangirwa ndetse n’abazasusurutsa abazabyitabira.

Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist): Bwiza, Ariel Ways, Vestine&Dorcas, Alyne Sano na Marina.

Icyiciro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Chriss Eazy, Juno Kizigenza, Danny Nanone, Kenny Sol, Bruce Melody na Christopher.

- Advertisement -

Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Fifi Raya, Shemi, Da Rest, Jowest, Manike, Karigombe, SKY 2 na Yago Pon Dat.

Kanda hano urebe ibindi byiciro unatore abo wifuza https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2023

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW