Antonio Guteres yashimye ubuhuza bwa Amerika hagati ya Congo n’u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres  ndetse Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bashimye ubuhuza bwa Amerika ku makimbirane ari hagati ya RDCongo n’uRwanda.

Kuva tariki ya 28 Ugushingo 2023, I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haberaga inama y’Umuryango w’Abibumbye yari iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres  ndetse Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.

Mu byo iyi nama  yigaga harimo n’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu myanzuro y’iyo nama, Umuryango wa Afurika (AU) na Loni bashimye umuhate wa Amerika ujyanye n’ubuhuza hagati ya Perezida wa RDCongo, Félix Tshisekedi, na Paul Kagame w’u Rwanda, ngo  haebwe uko umwuka wo gushyamirana uhagarara.

Iyo nama kandi yasuzumye ko muri RDCongo  ihohoterwa rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, rikorerwa abaturage  byumwihariko abagore n’abana, isaba ko iyo mitwe yose yahagarika urwo rugomo.

Iyi nama kandi yashimye umuhate w’u Rwanda na RDCongo wo guhagarika ukutumvikana ,isaba ibihugu byombi gukomeza izi mbaraga zashyizwemo.

 Moussa Faki na Antonio Guterres bavuze ko bafite ubushake bwo gukomeza gushyikira no guharanira amahoro bashingiye kandi ku myanzuro y’inama yabereye I Luanda  ku wa 27  Kamena uyu mwaka.

Bashimangiye kandi akamaro ko gushyira ingufu mu gukumira amakimbirane, guharanira amahoro n’iterambere rirambye kugira ngo bashyigikire intego z’ibihugu bigize uyu muryango bigamije kugera ku mahoro  no gukomera ku mugabane wa Afurika no kugera kuri Gahunda ya 2030 y’iterambere rirambye na gahunda ya 2063.

AU na Loni bemeye kurushaho kugira uruhare  no kungurana ubumenyi kugira ngo bashimangire ubushobozi bw’imiryango yombi mu rwego rwa diplomasi,ubuhuza no gukemura amakimbirane ndetse na politiki y’iterambere muri Afurika.

- Advertisement -

 Aba bategetsi batangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 ugihanganye n’ingabo za Leta.RDcongo, yakomeje gushyira mu majwi u Rwanda ko “Rutera inkunga M23”.

U Rwanda rubyamaganira kure ahubwo rugashinga RDCongo gukorana na FDRL irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi .

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW