Burundi: Akaboga karigonderwa n’abifite

Abagura inyama mu mujyi wa Rumongi mu Burundi, barataka igiciro gihanitse cyazo, bavuga ko kuri ubu ziri kwigonderwa n’uwifite, bagasaba ubuyobozi  kugira icyo bubikoraho.

Aba bavuga ko abashaka inyama z’iroti ari amafaranga 12000FRB.

Umwe yagize ati “Ikilo cy’inyama y’iroti (Steak) kuri ubu ni amafaranga 12000FRB, inyama ifite igufa(ivange) igura amafaranga ibihumbi cumi na kimwe (11000frb). Ibyo byiciro byombi byagaragaye ko hiyongereyeho amafaranga igihumbi ugereranyije n’icyumweru gishize. “

Abafite amabagiro  babwiye SOS Media Burundi  ko izamuka ry’ibiciro by’inyama  byatewe nuko inka ku isoko zabuze.

Umwe ati “Nta bimasa byo gukinja bihari mu Ntara ya Rumonge. Bidusaba kujya i Makamba cyangwa tukajya muri Tanzania. Ubwikorezi bwabyo kugira ngo bigere Rumonge biraduhenda cyane. Niyo mpamvu twazamuye ibiciro kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’ubwikorezi.”

Abaturage basaba ubuyobozi kugirana ibiganiro n’abafite amabagiro kugira ngo badakomeza kuzamura ibiciro.

Muri Kamena uyu mwaka , Sena y’Uburundi yasabye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ibisobanuro ku bigenderwaho hajyaho ibiciro by’inyama.

UMUSEKE.RW