Byinshi kuri operasiyo karundura  yiswe “Springbok” FARDC yivuna M23

Ingabo za RDCongo kuri ubu zihanganye bikomeye n’umutwe wa M23 zatangaje ko zigiye gukora ibishoboka byose, zikivuna umwanzi”M23” ukomeje kuwotsa igitutu, ari nako  zirinda umujyi wa Goma.

Kuri ubu izi ngabo ziri mu mirwano ikaze n’uyu mutwe wa M23 mu bice bya Goma aho hari kumvikana imbunda ziremereye.

Bisa nkaho urugamba rwarushijeho gukomera bitandukanye n’iminsi ishize ndetse hari n’amakuru avuga ko i Goma abaturage kuri uyu wa gatatu bazindukiye mu myigaragambyo isaba ko iyo ntambara ihagarara.

Ingabo za RDCongo,FARDC ndetse n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye,MONUSCO, zatangije ibikorwa bise “Operasiyo Springbok “ igamije kurushaho kurwanya umutwe wa M23 no gucungira umutekano  umujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko mu gace ka Sake ari ho ingabo z’umutwe wa M23 ziri ku bwinshi bityo izi ngabo zabyorohera gufata Goma.

Ukuriye ingabo za MONUSCO, Lt. Gen. Otávio Rodrigues de Miranda Filho ku wa mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga iyo operasiyo  yavuze ko imbaraga bagiye kuzishyira mu kugenzura ibice bya Goma bafatanyije n’ingabo za RDCongo.

Ati “Twashyize imbaraga zose mu kurinda abaturage ba RDCongo n’abasirikare boherejwe gukorera aha. Bari  hanze y’ibirindiro byacu kuko biteguye gupfa, bibaye ngombwa, kugira ngo barinde abaturage b’iki gihugu “.

Umutwe wa M23 usa nawo nk’uwambariye urugamba cyane ko uvuga ko mu gihe cyose Leta ya Congo itaremera ibiganiro udashobora gutsindwa.

Mu kiganiro kihariye, UMUSEKE wagiranye na Major Willy Ngoma Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, yatubwiye ko nta gahunda bafite yo gufata umujyi wa Goma, icyakora nibakomeza guterwa bazitabara.

- Advertisement -

 Ati “Urambaza gufata Goma, oya, oya! Ntabwo twifuza gufata uduce no kutugenzura, ariko nk’uyu munsi (ku Cyumweru tariki 05/11/2023) baje batera Bwiza, Kitshanga no Kwitabi, ubwo dukora iki, turabirukana tukabageza kure kugira ngo batica abaturage, dukora iki, twirwanaho, tukanarinda abaturage. Ibyo birasanzwe, ni ukwigizayo icyago, tukakigeza kure hashoboka.”

Yongeraho ati “Niba bizasaba ko tujya hose kugira ngo twirukane icyago mu birindiro byacu, kugira ngo batica abaturage, icyo gihe tuzabikora ahantu hose, ariko ntimutubwire ngo agace, icy’ingenzi kuri twe, ni ubuzima bw’abaturage, ni abo bahezanguni barasa abaturage buhumyi, biradusaba kwirwanaho, kandi birasaba gusunika umwanzi tukamugeza kure hashoboka.”

M23 isaba ko leta ya Congo yakwemera ibiganiro kugira ngo amahoro n’umutekano ugaruke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

UMUSEKE.RW