Cassa Mbungo yasubije abamutega iminsi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yibukije abamushyira ku gitutu ko adatewe ubwoba no kuba yasezererwa muri iyi kipe.

Kuva shampiyona yatangira, ikipe ya AS Kigali yahuye n’ibibazo byo kubura amanota n’amikoro make yakomeje kugora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Muri uko kubura umusaruro mwiza kw’ikipe, byatumye igitutu gisa n’icyegekwa kuri Cassa Mbungo uyibereye umutoza mukuru.

Nyuma y’umukino AS Kigali yanganyirijemo na APR FC igitego 1-1, uyu mutoza yatangaje ko nta bwoba bwo kuba yakwirukanwa afite.

Ati “Niyo byaba (gusezererwa), nta kibazo mbibonamo. Umuntu ava hamwe akajya ahandi. Ntabwo ndi uwa Mbere cyangwa ndi uwa nyuma. Wasanga ahubwo ibyiza biri imbere.”

Ikipe ya AS Kigali ifite amanota 10 mu mikino 11. Iri ku mwanya wa 13 mu makipe 16 akina shampiyona.

Cassa Mbungo yibukije abamutega iminsi ko adatewe impungenge no gutandukana na AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW