Ruhango: Abiga mu Ndangaburezi barinubira  impungure bagaburirwa buri munsi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abiga muri GS Indangaburezi bavuga ko barambiwe no kurya impungure buri munsi.

Abanyeshuri biga muri GS  Indangaburezi bavuga ko barambiwe no guhatirwa kurya  ibigori(Impungure)  mu ifunguro rya saa sita buri munsi.

Aba banyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri yisumbuye  Indangaburezi, ruherereye mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango babwiye UMUSEKE ko impungure bagaburirwa buri munsi zibarambiye bagasaba ko iri funguro ryajya risimburana n’ibindi biribwa biri mu bubiko Ubuyobozi buba bwabageneye.

Aba banyeshuri bavuga ko kurya impungure rimwe cyangwa kabiri mu Cyumweru nta kibazo bibateye, ariko kuribahatira buri munsi aribyo bibateye kuryinubira.

Ku ijwi rirenga bateye hejuru bagira bati” Turya impungure buri munsi, nijoro bakaduha kawunga iyo dutatse bashyiraho ibishyimbo bikeya hashira iminsi bakabona kutugaburira umuceri.”

Bavuga ko kurya indyo imwe y’ibigori buri munsi bituma banywa amazi menshi bakarwara mu nda kubera ko bitera inyota.

Bati”Mbere twaryaga umuceri ku manywa nijoro bakaduha imyumbati, ibindi bisigaye bakagenda babisimburanya bakurikije ubwoko bw’ibiribwa tugenerwa.”

Bahamya ko hari n’abo impungure zigwa nabi ariko kubera ko nta mahitamo yandi baba bafite bakazirya.

Bavuga ko guhozwa ku ifunguro rimwe bizatuma n’abarikunda benshi barizinukwa kandi ubusanzwe ari ifunguro rifite intungamubiri nyinshi.

Umubitsi (Trésorière) mu Kigo cy’Indangaburezi wahawe uburenganzira bwo gutanga amakuru  Mukankusi Winifride   tuvugana, yavugaga ko   gahunda ya buri cyumweru igena uburyo abanyeshuri bafata ifunguro igaragaza ko bagomba kurya impungure kabiri mu Cyumweru.

- Advertisement -

Akavuga ko ibyo aba banyeshuri bavuga atari ukuri ashingiye kuri iyo gahunda bagenderaho.

Cyakora ku wa Gatandatu w’iki cyumweru avuga ko basuzumye basanga koko abanyeshuri barahawe  impungure mu gihe cy’iminsi itanu ikurikirana.

Ati”Tugiye gukosora iki kibazo abanyeshuri bazajye basimburanya amafunguro ari mu bubiko.”

Umuyobozi Wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko akimara kumenya iki kibazo, yavuganye n’Ubuyobozi bw’Ishuri bumubwira ko busimburanya amafunguro kandi ko abanyeshuri ariyo bafata buri cyumweru.

Ati “Niba amakuru bampaye atariyo ndaza kuganiriza abanyeshuri bambwire kandi icyo kibazo cy’ifunguro rimwe bahabwa rigomba gusimburanwa n’ibindi biryo basanzwe bafata kandi bakaribaha riherekejwe n’ibindi biryo.”

Gusa ubwo twageraga kuri iki Kigo twasanze Umuyobozi w’Ishuri amaze igihe gitoya akuwe kiri izo nshingano, naho Umuvugizi mukuru adahari, mu gihe Umwungirije kuri uwo mwanya(Premier Vice Réprésentant) wagombye kuba ariwe wasigiwe ububasha yarakumiriwe kwinjira muri icyo kigo, ububasha busigarana umwungirije.

Hari abavuga ko ibi byose  birimo amafunguro ahabwa abanyeshuri, imyenda irenga miliyoni 60 frw y’abagemuriye iki kigo ndetse n’agahimbazamusyi gahabwa abarimu iki kigo  gifitiye abo bakozi.

Bishingiye ku miyoborere  inzego z’Ubuyobozi zikwiriye gusuzuma kugira ngo bitazagira ingaruka ku myigire n’imitsindire y’abanyeshuri bahiga.

Mu bubiko bw’Ikigo harimo imifuka y’Ibigori kawunga, Umuceri, ibishyimbo, ndetse n’amavuta.

Mu bubiko bw’Ishuri twahasanze Imifuko y’Umuceri.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE. RW/Ruhango