Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yanenze icyemezo cy’umujyi wa Kigali cyo gusenya inyubako y’igorofa y’umushoramari Nsanawe Serge Ndekwe.
Umujyi wa Kigali uravugwaho gusenya inyubako y’igorofa ya Rwiyemezamirimo Nsanawe Serge Ndekwe bitewe nuko atubahirije ibyo yasabwe gukora.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Ndekwe Serge yari asanzwe afite ubutaka kuri uwo musozi wa Rebero, bwegeranye n’igisigara cya Leta, ahateganyirijwe kuba icyanya cy’ishyamba ribumbatiye urusobe rw’ibibyabuzima [green zone].
Amakuru avuga ko ahateganyijwe gushyirwa iki cyanya harimo ubutaka bungana na metero ziri hagati y’enye n’eshanu zo ku butaka bwe.
Uyu ngo mu gihe yatangiraga kuzamura inyubako ye, yubatse no muri za metero enye zo ku butaka bwe ariko zigomba kuba muri ‘green zone’.
Uyu mugabo ubwo yari atangiye kubaka inyubako ya Papyrus mu mwaka wa 2016 nabwo umujyi wa Kigali wamusabye guhagarika ibikorwa.
Mu ibaruwa UMUSEKE wabonye yo ku wa 19 Mata 2016, yandikikiye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura aho Papyrus iherereye , igaragaza ko yigeze gusaba imbabazi nyuma gusaba nabwo guhagarika imirimo yo kubaka iyo bar-Resto atabiherewe uburenganzira.
Muri iyo baruwa yagize ati “Nejejwe no kubandikira kugira ngo mbashimire kbera uburyo mukomeje kudufasha ku bijyanye n’igikorwa cyujyanye no kwagura inyubako ya Papyrus Restaurent Bar mu buryo bwubahirje amategeko. Mboneyeho no kubasaba imbabazi ku makosa y’ibyakozwe ntaburenganzira mbifitiye.”
Icyo gihe mu ibaruwa yavuze ko ahagaritse ibikorwa byose byo gusana nta burenganzira abifitiye kugeza igihe abonye ibyangombwa gusa asaba ko ibindi bikorwa birimo salon de coiffure, ahitorezwa imyitozo ngororamubiri ndetse n’ahacururuzwa ibiva ku ifarini (bakery) byakomeza gukora nkuko bisanzwe.
- Advertisement -
Uku niko byaje kugenda ku nyubako iri irebero ubwo nabwo yasabwaga guhagarika kubaka mu cyanya gikomye .
Mu ibaruwa yo ku wa 27 Ugushyingo 2023, yandikiye umujyi wa Kigali, awumenyesha ko nta mugambi yari afite wo kubaka mu buryo bunyuranye n’amabwiriza y’Umujyi wa Kigali, asaba ko atasenyerwa bikaba byamuteza igihombo.
Umujyi wa Kigali ntiwigeze wemera izo mbabazi z’uwo rwiyemezamirimo , maze utangira gusenya iyo nyubako ubona ko iri muri Miliyari .
CLADHO yanenze Umujyi wa Kigali…
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, yabwiye UMUSEKE ko Umujyi wa Kigali utagari ukwiye gufata icyemezo cyo gusenya igirofa ya Ndekwe kuko byashyize mu gihombo igihugu.
Yagize ati “Uriya muntu bamushyize mu gihombo, kandi si igihombo nk’umuntu, buriya bifite icyo bivuze ku bukungu bw’Igihugu.Ntabwo bari kurinda ko umuntu ajya gushora amamiliyoni n’amamiliyoni ye ahantu kandi bazi neza ko bazamusenyera.Bari bakwiye kumuhagarika hakiri kandi ibintu bitaragera kure .Navuga ko gusenya ntacyo bitwaye ariko gusenya inzu yamaze kuzura igeze ku rwego rwo guturwamo yakabaye baramuhamagaye hakiri kare.”
Murwanashyaka Evaliste asanga umujyi wa Kigali wari gusenya mbere badategereje ko yuzura ko ahubwo hari hakwiye ibiganiro.
Ati “ Mbere na mbere inama bamugiriye iyo zitubahirijwe bari kubisenya hakiri kare atarashoramo amafaranga.Ikindi cya kabiri bari kuganira(umujyi wa Kigali.) yasabaga ibiganiro kuko hariya hantu ntabwo ari mu manegeka iriya nzu yubatse, ngo ni ubutaka , ni ahantu hakomye. Hari kubaho koroherana , kuko ni metero nke yafashe. Bakamubwira ngo izi metero nke wubatse, bari kuzimwishyuzamo amafaranga runaka, ariko kuza ugasenya inzu ya miliyoni nka ziriye ntabwo ari byo.”
Murwanashyaka asanga umujyi wa Kigali waragize uburangare no kutorohera umushoramari. Uyu asanga kandi umushoramari nawe yari kwemera inama yagiriwe n’umujyi wa Kigali hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ibihombo.
Kuri twitter Umujyi wa Kigali usaba abantu kubahiriza amabwiriza y’imyubakire.
Wagize uti “Umujyi wa Kigali urashishikariza abantu kubaka babanje gusaba no guhabwa uruhushya no kubahiriza imbata zemejwe. Ntibyemewe gutangira kubaka utarabona uruhushya ngo urumanike kuri site. Irinde imyubakire itemewe kuko iteza ibihombo kandi wubahirize inama zitangwa n’abagenzuzi.”
UMUSEKE.RW