Congo yegereje ‘Drones’ z’intambara hafi y’u Rwanda

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yohereje ‘drones’ z’intambara eshatu zo mu bwoko bwa CH-4B hafi y’umupaka n’u Rwanda.
Ni drones igisirikare cya RD Congo cyaguze n’Ikigo cyo mu Bushinwa zikaba ziri mu icyenda iki gihugu cyifuje.
Ni indege zitagira abapilote zaguzwe mu rwego rwo gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23 ubutegetsi bwa Tshisekedi butwerera u Rwanda.
Izi “drones” zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero zegerejwe hafi y’u Rwanda nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi muri teritwari ya Masisi na Nyiragongo.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo nibwo zakuwe i Kinshasa zoherezwa ku kibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo.
Iki kibuga cy’indege gisanzwe gicungirwa umutekano n’abancanshuro b’abanya-Roumania bitabajwe guhashya M23.
Ikinyamakuru Jeunne Afrique kivuga ko izi ‘Drones’ zifite ubushobozi bwo kuguruka ku ntera iri hagati y’ibilometero biri hagati ya 3,500 na 5,00, zifite kandi ubushobozi bwo kuva i Goma zikagera i Kigali mu gihe gito.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW