Dosiye ya CG (rtd) Emmanuel Gasana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko bwabitangaje.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin aho yagize ati: “Dosiye ye, Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki 30 Ukwakira 2023, ikaba igomba gushyikirizwa Urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023″.
Yavuze ko CG (rtd) Emmanuel Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo; gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
CG (rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba.
Itangangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 25 Ukwakira 2023 ni byo byatangaje ko CG (rtd) Gasana yabaye ahagaritswe ku mirimo.
CG (rtd) Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo.
CG (rtd)Gasana yabaye kandi umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.
UMUSEKE.RW