Dr Ugirashebuja na IGP Namuhoranye bitabiriye inama yiga ku mutekano

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ari kumwe n’izindi ntumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, bitabiriye Inteko Rusange ya 91 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ibera i Vienne muri Austria.

Mu bitabiriye iyi nteko rusange izamara iminsi ine, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo, harimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga.

Iteranye mu gihe Umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga yizihiza imyaka 100 imaze ishinzwe, igikorwa cyabereye muri uyu Mujyi wa Vienne mu mwaka wa 1923, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cya Otrishiya, Gerhard Karner.

Mu gihe bazamara muri iyi nama, abayobozi bakuru ba za Guverinoma, abayobozi ba Polisi n’inzobere zaturutse hirya no hino ku isi, bazarebera hamwe ibihungabanya umutekano, birimo n’ubwiyongere bukabije bw’ibyaha byambukiranya imipaka.

Itsinda ry’inzobere n’abayobozi mu nzego zitandukanye bazagaruka ku bwiyongere bw’ibyaha, ibikorwa byo guhangana n’ibihungabanya umutekano n’uburyo bitegurwa; Ubufatanye bwa za Polisi n’uko ikoranabuhanga ryifashishwa n’inzego zubahiriza amategeko mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Bazasuzuma kandi nzitizi zikigaragara mu guhangana n’ibyaha byugarije isi muri iki gihe, birimo ibyaha ndengamipaka, ibyaha byo kwangiza ibidukikije, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

RNP WEBSITE

UMUSEKE.RW