Gare ya Musanze yafashwe n’inkongi – AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Gare ya Musanze yafashwe n’inkongi, amakuru UMUSEKE wahawe n’ababonye iyi nkongi, avuga ko yatewe n’iturika rya gaz ryo muri imwe muri resitora ikorera mu igorofa rya gare.

Iyi nkongi y’umuriro yahereye mu igorofa iri muri iyi Gare ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, ahakatirwa amatike y’imodoka zerekeza mu bihugu by’abaturanyi, icyumba gikoreramo radio ya Gare n’ibindi.

Bamwe mu babonye iyi nkongi y’umuriro itangira bavuga ko yaturutse ku mpanuka ya Gaz bikekwa ko yaturikiye muri resitora ikorera muri iyi nyubako, gusa ngo hangiritse ibicuruzwa byinshi.

Mugwaneza David yagize ati “Byatangiye twumva ikintu giturika, baratabaza dusanga ni Gaz yari iri mu karesitora kegeranye n’ibiro bya Mobisol byo ibirimo byose byakongotse, twagerageje kuzimya dukoresheje izi kizimyamwoto ntoya umuriro uturusha imbaraga biranga, natwe turahunga, usibye abakorera mu nyubako yo hasi, naho hejuru ibyinshi byangiritse cyane.”

Nikuze Adeline na we ati “Iyi nkongi iturutse kuri gaz yaturikiye muri iriya resitora ikorera muri iriya etaje, kuko yaturitse turikanga, tubona umuriro uratse cyane. Ikigaragara hangiritse byinshi kuko umuriro ni mwinshi, cyakora turabona Polisi ije kuzimya naho ubundi twari dufite ubwoba ko umuriro udusanga mu isoko rya gare kuko turegeranye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye UMUSEKE  ko iyi nkongi yatangiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo.

SP Jean Bosco Mwiseneza avuga ko amakuru y’ibanze  agaragaza ko iyi nkongi yatewe n’iturika rya gaz.

Ati “Kugeza ubu amakuru y’ibanze avuga ko impanuka ishobora kuba yaturutse kuri gaz yaturitse, ariko turacyakurikirana ntibiremezwa.”

Avuga ko kugeza ubu hataramenyekana ibyangiritse n’agacio kabyo cyakora hagikorwa ibarura, ndetse polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ikigerageza kuzimya.

- Advertisement -

SP Jean Bosco Mwiseneza yasabye abakorera muri gare kwirinda icyateza inkongi, kandi bakagira n’ubumemnyi mu kuzimya inkongi.

Ati “Icyo dusaba abo muri gare bagomba guhora biteguye iteka ko inkongi ishobora kubaho, harimo no gushaka ibikoresho biciriritse, bakagira n’ubumenyi bwo kuyikoresha.”

Polisi ivuga ko muri iyo nkongi nta muntu wakomeretse ndetse nta wahasize ubuzima.

Inkongi yibasiye gare yo mu mujyi wa Musanze
RIB yatangiye iperereza ku cyateye iyi nkongi
igorofa yo muri gare yafashwe n’inkongi
Polisi y’Igihugu yihutiye kuzimya kugira ngo hatangirika byinshi.

TUYISHIMIRE RAYMOND & NYIRANDIKUBWIMANA Janviere / UMUSEKE.RW i Musanze