Gasana umunyabubasha, yasabiwe gufungwa by’agateganyo (VIDEO)

CG (Rtd) Gasana Emmanuel yasabiwe gufungwa by’agateganyo, mu gihe we ahakana ibyo aregwa ahubwo agasaba kurekurwa kuko afite uburwayi bukomeye amaranye imyaka irindwi, burimo indwara eshatu zikomeye kandi zishobora kwica.

Ni mu rubanza rwatangiye ku isaha ya saa tatu z’igitondo (9h00 a.m) cyo kuri uyu wa 10 Ugushyingo, 2023 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.

CG (rtd) Gasana akurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Ni ibyaha Ubushinjacyaha bwavuze ko byakorewe mu Karere ka Nyagatare, aho uyu munyabubasha wahoze akomeye mu gipolisi n’igisirikare cy’u Rwanda asanzwe afite urwuri yororeramo amatungo mu murenge wa Katabagemu.

Ubushinjacyaha buvuga ko CG (rtd) Gasana yakoresheje rwiyemezamirimo witwa Karinganire Eric wo mu karere ka Nyagatare, wari ufite umushinga wo gushyira amazi mu nzuri, no mu baturage mu nyungu ze bwite.

CG (rtd) Gasana ngo yahamagaye Karinganire amubwira ko yafata ayo mazi akabanza akayashyira mu rwuri rwe, kugira ngo na we azamukorere ubuvugizi mu baturage bitabire icyo gikorwa.

Karinganire avuga ko ibyo yakoreye CG (rtd) Gasana byamuteye ibihombo bingana na miliyoni 48 y’u Rwanda bituma ibikorwa yakoreraga mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bidindira.

Abunganira CG (rtd) Gasana bagaragaje ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha bidafitiwe ibimenyetso bifatika kubera ko bidasobanura uburyo igikorwa cyakozwe ngo byitwe indonke.

Bavuze ko ibyo Gasana yakoze byari mu nyungu z’abaturage ahubwo Karinganire yashatse kumwihimuraho kuko avuga ko CG (rtd) Gasana yamufungishije.

CG (rtd) Gasana ngo yasabye ko Karinganire akurikiranwa kuko yamenye ko hari ibikorwa Karinganire ngo atakoze neza, aza gutabwa muri yombi.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwasabye ko CG (rtd) Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko arekuwe ngo yabangamira iperereza.

Hagaragajwe kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igihano kirengeje imyaka ibiri no kuba ashobora kuba yatoroka (guhunga).

Abunganira CG (rtd) Gasana nawe ubwe bavuze ko yakoze imirimo itandukanye mu gihugu bityo ko adashobora guhunga ndetse akaba afite umuryango n’ibikorwa bitandukanye byatuma adahunga.

Basabye Urukiko ko rwazita cyane ku burwayi CG (rtd) Gasana amaranye imyaka irindwi burimo indwara eshatu zikomeye zishobora kwica.

Bashimangiye ko adashobora guhunga ndetse hakaba hari n’umwishingizi witwa Dr Kamugundu David n’umugore we, bagaragaza ko igihe CG (rtd) Gasana yaba ahunze biteguye kwishingira ibyo yaba asabwa kwishyura.

Icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023 ku isaha ya saa cyenda.

CG (Rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukwakira 2023.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW