Hari gukorwa ubushakashatsi ku bipimo bya Malaria mu Rwanda

Abakarani b’ibarura bari kwifashishwa mu bushakashatsi ku bipimo bya Malaria mu Rwanda bizafasha gukora igenamigambi kuri iyi ndwara no kumenya uko ihagaze mu gihugu

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko mu Rwanda indwara ya Malaria mu gihe cy’imyaka irindwi yagabanutse ku buryo bushimishije.

Ni ibarura ryatangiye ku wa 15 Ukwakira 2023 rikazasozwa ku wa 25 Ugushyingo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.

Claudette Mukabutare ukuriye itsinda ry’abakarani b’ibarura mu Karere ka Musanze yabwiye UMUSEKE ko bari gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

Avuga ko abaturage bahinduye imyumvire ku ndwara ya Malaria n’ingamba zo kuyirinda zirimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti no kurwanya aho imibu yororokera.

Ati ” Igikorwa turimo n’icy’igihugu kandi gifitiye Abanyarwanda akamaro, abaturage barasabwa kukigira icyabo.”

Murekatete Clarisse, Umukuru w’Umudugudu wa Kabogobogo, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza avuga ko inzego z’ibanze ziri gufasha abakarani b’ibarura kugera ku ngo zatoranyijwe.

Ati “Ubushakashatsi buzafasha kumenya Malaria iri mu gace ibizatuma turushaho kuyirandura burundu dufatanyije n’Abajyanama b’Ubuzima n’izindi nzego.”

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria avuga ko abakarani b’ibarura bagera kuri 90 bari kuzenguruka hirya no hino mu turere 15 tw’igihugu.

- Advertisement -

Avuga ko ubu bushakashatsi bugamije kureba muri rusange uko ibipimo bya Malaria bihagaze mu gihugu.

Ati “Tukamenya uko abarwayi ba Malaria bahagaze, uko bayirinda, ubumenyi kuri Malaria ndetse tunarenzaho tukareba n’ibindi bijyanye n’urugo muri rusange, uko babayeho ku buryo ayo makuru azafasha mu bintu bitandukanye.”

Habanabakize avuga ko ubu bushakashatsi buzafasha gukora igenamigambi ryiza kandi rishingiye ku mibare nyayo bikazafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kurandura Malaria mu mwaka wa 2030.

Muri ubu bushakashatsi ku ndwara ya Malaria buzagera mu ngo 170 mu gihugu hose abagize urugo rwatoranyijwe bapimwa Malaria uretse abana bari munsi y’amezi atanu.

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria
Abakarani b’ibarura bari kugera ku ngo zatoranyijwe
Claudette Mukabutare ukuriye itsinda ry’abakarani b’ibarura mu Karere ka Musanze

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Musanze