Ibihangange mu njyana gakondo byateguje igitaramo cy’amateka

Ku Cyumweru taliki ya 26 Ugushyingo 2023 muri BK Arena hazabera igitaramo cy’amateka kizahuza abahanga mu njyana gakondo, ni mu birori bizasoza ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2023.

Ni kimwe mu bitaramo byari biteganyijwe muri iri serukiramuco rya muzika ryabanjirijwe n’ibitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Iki gitaramo kizahuza Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Ruti Joel, Cyusa Ibrahim ndetse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw, 15,000 Frw ndetse na 20,000 Frw.

Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP itegura Iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ugushyingo yavuze ko imyiteguro yose yarangiye.

Ati ” Twifuza gutaramana n’abanyarwanda bose kugira ngo dusoze MTN Iwacu Muzika Festival neza, turabasaba kuzahagera hakiri kare bakaryoherwa n’igitaramo cyiza cy’umuco nyarwanda.”

Yavuze ko bahisemo aba bahanzi kubera ubushobozi bwabo n’amateka n’umusingi wabo mu iterambere n’imenyekana rya muzika y’u Rwanda.

Ati ” Nta mananiza yabayeho mu kubatumira, ni ababyeyi bakunda umuco Nyarwanda abandi ni ikiragano gishya gikora umuziki gakondo.”

Umunyabigwi ntashidikanywaho mu muziki Nyarwanda akaba n’ikirango cyawo i mahanga, Cécile Kayirebwa yavuze ko gutaramira mu Rwanda ari ishema bikaba n’ibyishimo bikomeye cyane.

- Advertisement -

Ati “Ntakiruta gutaramira iwanyu, ukabwira abumva kuko nta wudakunda kubwira abumva”.

Yunzemo ko aterwa ishema no kwerekana ibyiza by’umuco Nyarwanda mu mahanga aho babikorana umurava.

Muyango Jean Marie wamamaye mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubuhanga buhebuje no gusigasira umuco gakondo n’injyana Nyarwanda, yavuze ko yishimiye gutumirwa muri iki gitaramo yari asanzwe azi ko gitumirwamo urubyiruko gusa.

Yavuze ko nta bwoba bw’uko injyana gakondo Nyarwanda izazimira kuko hari urubyiruko rwayihebeye ruzabakorera mu ngata.

Yatanze urugero kuri Ruti Joël na Cyusa bazahurira muri iki gitaramo cy’amateka.

Ati “Nta bwoba mfite aba barahari ndetse n’abandi benshi.”

Ruti Joël yavuze ko kujya ku rubyiniro rumwe n’abanyabigwi nka Cécile Kayirebwa na Muyango ari iby’igaciro gihambaye.

Ati ” Mama Cecile yigize kumbwira ngo, ikitari umuco si ikintu, indirimbo nyinshi tugendera ku bitekerezo byabo, ndabibashimira cyane.”

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye, mu Burasirazuba byabereye mu Karere ka Ngoma, mu Burengerazuba byabereye mu Karere ka Rubavu n’aho mu Majyaruguru byabereye mu Karere ka Musanze.

Ibihangange mu njyana gakondo bitegerejwe mu gitaramo cy’amateka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW