Ikigega Agaciro cyahawe asaga miliyari 34.6 Frw yo guteza imbere ubuhinzi

Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) cyagiranye amasezerano n’Umushinga Hinga Wunguke afite agaciro k’asaga miliyari 34.6 z’amafaranga y’u Rwanda, agamije kunoza uruhererekane rw’ibiribwa mu Rwanda.

Umushinga wa Hinga Wunguke uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Amasezerano yasinywe ku wa 22 Ugushyingo 2023 yitezweho kongera serivisi z’ubuhinzi ku bahinzi mu Turere 13 uyu mushinga usanzwe ukoreramo.

Tesi Rusagara, Umuyobozi wa Agaciro Development Fund yavuze ko aya masezerano azafasha gushakira hamwe amahirwe mashya mu ishoramari rishyigikira abahinzi n’abatunganya umusaruro no kubona amasoko.

Azafasha kandi kugira ubumenyi mu gufata neza umusaruro no kubaka ibikorwa remezo bifasha mu kugabanya ibihombo bya nyuma y’isarura n’ibibera mu nganda.

Yagize ati ” Tunejejwe cyane no kwagura ubufatanye bugamije gukemura imbogamizi mu ruhererekane rw’ibiribwa kugira ngo abahinzi barusheho kongera umusaruro, bagere ku masoko menshi ariko binjiza n’amafaranga”.

Daniel Gies, uhagarariye Hinga Wunguke yavuze ko uyu mushinga usanzwe ufite intego yo kuzamura ubuhinzi bityo ko gukorana na Agaciro Development Fund bizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Yagize ati ” Bizadufasha kunoza imikorere mu ishoramari ry’ubuhinzi kuko basanzwe bakora ubukanguramba mu ishoramari mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gufasha abahinzi kubona amasoko.”

Yavuze ko Ikigega Agaciro kizashora imari ifatika muri Kompanyi zikora mu ruhererekane rw’ubuhinzi harimo uruganda rukora ifumbire rwa Rwanda Fertaliser Campany, urutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi Casava Plant n’izindi.

- Advertisement -

Ati “Gukorana na bo bizafasha abahinzi kubona ifumbire, bazagira ubumenyi bwisumbuye mu byo kongera umusaruro, tuzakorana n’inzego za Leta n’iz’abikorera dufasha abahinzi kugera ku mafaranga.”

Mu myaka itanu umushinga Hinga Wunguke kugeza mu mwaka wa 2028 uzakorera mu Turere twa Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu, ndetse na Rutsiro.

Daniel Gies, uhagarariye Hinga Wunguke na Tesi Rusagara, Umuyobozi wa AgDF

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW