Imbamutima z’Abanyarwanda ku batoza bashya b’Amavubi

Nyuma yo kwemezwa kw’abatoza bashya b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, Abanyarwanda batandukanye bakomeje kugaragaza ibyiyumvo bya bo.

Ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko Umudage witwa Torsten Frank Spittler, ari we mutoza mukuru w’Amavubi.

Uyu mutoza azungirizwa na Jimmy Mulisa na Rwasamanzi Yves, nk’uko byemejwe n’iri shyirahamwe.

Nyuma yo kwemezwa kw’aba batoza, Abanyarwanda batandukanye bakurikiranira hafi ruhago mu Rwanda, bagaragaje ibitekerezo bya bo ariko benshi banenga Ferwafa yashyizeho uyu mutoza mukuru udafite ibigwi bikomeye mu gutoza.

Abaganiriye na UMUSEKE, bamwe bavuze ko umutoza wemejwe atari we wari ukwiye kuza gufata izi nshingano.

Bati “Ese ubu babona uriya ari we wari ukwiye kuza gutoza Amavubi dukunda? Hari abatoza banini kandi badahenze bari bakwiye kariya kazi.”

Undi ati “Ariko abemeza utoza Amavubi koko barayakunda? Ubu babonye Frank Spittler ari we ufite ibigwi byo kuza gutoza Amavubi? Si uyu twari dukeneye pe.”

Gusa hari abandi bavuga ko bitari bikwiye gutega iminsi uyu mutoza, ahubwo ko Abanyarwanda bakwiye kumushyigikira bakareba ibiri imbere.

Bati “Ese kuki Abanyarwanda dukunda kunenga gusa? Kuri muri twe duhora dutega iminsi n’abantu bataratangira akazi? Twari dukwiye kumushyigikira tukazareba ibikorwa bye kuko ntituzi ibiri imbere.”

- Advertisement -

Undi ati “Reka twe kumuvuma kandi ataranatangira akazi, ahubwo tumushyigikire hanyuma imibare izavuge.

Uyu Mudage yaciye mu Bihugu birimo Mozambique na Sierra Leone nk’uwari Umuyobozi wa Tekinike muri ibyo bihugu (Technical Director).

Yaje asimbura Umunya-Espagne, Carlos Alòs Ferrer uherutse gutandukana n’u Rwanda nyuma yo kubona akazi ko kujya gutoza Igihugu cya Belarus.

Amavubi azakina na Afurika y’Epfo na Zimbabwe muri uku kwezi, mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Abakunzi b’Amavubi bagarutse ku batoza bashya b’iyi kipe
Ferwafa yemeje abatoza bashya
Umudage Frank Spittler yagizwe umutoza mushya w’Amavubi
Frank Spittler yasimbuye Carlos Alós Ferrer

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW