Iminyorogoto ni ifumbire n’umuti wica udukoko twangiza ibihingwa

Abashakashatsi mu buhinzi babwiye UMUSEKE ko iminyorogoto igira uruhare rukomeye mu gutuma ifumbire  y’imborera imera neza ndetse ishobora gukora ifumbire y’amazi yifashishwa nk’umuti wica udukoko ku bihingwa.

 Ibi ni byo byatumye Imbabazi Dominique Xavio ashinga ikigo cyorora udusimba turimo iminyorogoto mu buryo bw’ikoranabuhanga, Biotechnology, cyitwa Golden Insect Ltd.

Uyu avuga ko umuhinzi wamenye ibanga ry’iminyorogoto mu ifumbire y’imborera, agira umusaruro mwinshi mu byo ahinga.

Ati “Iminyorogoto nyorora kugira ngo nkore ifumbire nziza y’imborera,idufashe mu gutunganya imyanda,ikanadufasha kugabanya utu mikorobe duto tuba ruri mu myanda.

 Urugero hari nka mikorobe iva mu ruhumbu rw’ibigori cyangwa se mujya mwumva abantu bakoresha amafumbire ava mu bwiherero, haba harimo za mikorobe nyinshi. Iyo iminyorogoto iyo uyishyize mu ifumbire yo mu bwiherero, ifumbire ivamo,usanga nta kibazo ifite.”

Uyu muhinzi – mworozi avuga ko iminyorogoto ikora icyitwa ‘Minerisation” ku buryo yaba ifite kwihaza (NPKA ) nk’isanzwe ikoreshwa nk’ifumbire mva ruganda.

Ati ‘Umwihariko w’iyo fumbire ntabwo inuka, biba ari byiza cyane.Ikindi bifata igihe gito,ntabwo bijya birenza amezi atatu,mu gihe ifumbire y’imborera itavangiye ifata hejuru y’amezi atanu.”

Imbabazi Dominique asobanura ko atari iminyorogoto yose yifashishwa ko ahubwo habanza igihe cyo kuyorora.

Ati “Ubanza kuyorora kugira ngo ukore icyo bita “Vermiculture’ mu gihe mu kuyikoresha mu ifumbire byitwa “Vermicompost”. Ufata iminyorogoto woroye, ukayishyira mu myanda yawe,ukayikora neza.”

- Advertisement -

Imbabazi Dominique avuga ko iminyorogoto itanga ifumbire nziza yatunganyijwe ivanze na  ya myanda y’imborera, “Vermicompost” ariko igatanga n’ifumbire nziza y’amazi yamaze gutunganywa yitwa ”Earthworms” .

Ati “Iyi fumbire y’amazi ikoreshwa ku mababi y’igiti,y’igihingwa bigatuma igihingwa cyishakira uburyo bwo gukura. Ariko ikaba umuti wica udukoko, ikaba yakoreshwa ku mboga,ku birayi n’ibindi bihingwa, bidasabye kugura imiti yica udukoko.”

Umushakashatsi mu buhinzi akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi,RAB,Nzeyimana Felix, yabwiye UMUSEKE ko iminyorogoto ari myiza cyane mu ifumbire y’imborera kuko ikungahaza ubutaka bitewe nuko yaboze.

Ati “Ifumbire y’abaturage kenshi tugira hari igihe kenshi bayikoresha itaboze.Biriya byo kuyikoresha itaboze,biba ari ikibazo gikomeye cyane.Kuko irajya mu butaka kuko iba itaboze,ubushyuhe, ikazana uruhumbu. Buriya busimba iyo ubushyize mu ifimbire,buragenda bukayirya,bwayirya,igashyuha cyane nabwo bugahita butangira nabwo bugapfa. Cyangwa nabwo bukagenda bukaryana.Ya fumbire rero ihita ibora vuba vuba.”

Uyu mushakashatsi cyakora avuga ko kugira ngo ifumbire ibashe gucikagurika hashobora no kwifashishwa n’utundi dusimba atari iminyorogoto  bitewe n’ibyo umuhinzi yifuza.

Ubusanzwe ifumbire y’imborera iba igizwe n’uruvange rugizwe n’amase y’inka avanga n’ibisigazwa by’umusaruro w’ibigori, ibarizo, ubwatsi bwitwa sitariya atunganyiriza mu cyobo cyabugenewe, rukamaramo amezi atanu, nyuma yaho akaba ari bwo itangira gukoreshwa mu buhinzi .

Iyo iyo ivanze n’iminyorogoto irushaho gutanga umusaruro kandi bidasabye igihe kirekire.

Abahinzi bishimira ifumbire y’imborera ivangiye n’iminyorogoto

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW