Impaka zishyushye uruhande rwa Munyenyezi rurega Ubushinjacyaha “inyandiko mpimbano”

Abunganira Munyenyezi Béatrice barasaba urukiko ko rwemeza ko kimwe mu bimenyetso by’Ubushinjacyaha ari inyandiko mvugo mpimbano, igateshwa agaciro naho Ubushinjacyaha bwemeza ko iyo nyandiko ari yo kandi ari iy’ukuri.

Me Bikotwa umwe muri babiri bunganira uregwa ni we wabanje kivuga.

Yasobanuye ikirego yise icy’inyandiko mpimbano gishingiye ku kimenyetso cyazanwe n’Ubushinjacyaha gishyirwa ku mugereka w’urubanza ruregwamo Béatrice Munyenyezi.

Me Bikotwa avuga ko inyandiko mvugo yo kwirega, kwicuza, kwemera icyaha no gusaba imbabazi ya Ndagije Musoni Callixte ari cyo kimenyetso nyamukuru Ubushinjacyaha bushingiraho.

Yavuze ko muri iyo nyandiko mvugo ya Callixte Musoni, Ubushinjacyaha habayeho gucura impapuro no kuziseseka hagati muri iyo nyandiko mvugo.

Me Bikotwa yavuze ko nko ku rupapuro rwa kane, urwo ubushinjacyaha bwatanze ntaho bihuriye n’iy’ukuri Musoni Callixte Ndagije yatanze imbere y’urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania mu rubanza Musoni Callixte yagiye gutanga ubuhamya bushinja Capitaine Ildephonse Nizeyimana.

Yavuze ko muri iriya nyandiko ku rupapuro rwa kane Ubushinjacyaha bwongeyemo amazina atandukanye arimo n’irya Munyenyezi bunganira, ndetse n’umugabo we Arséne Sholom Ntahobari, ngo bunongeramo Faustin Twagirayezu, hejuru n’ikaramo bwongeraho ko ari abafatanyije gukora ibyaha na Musoni Callixte Ndagije.

Me Bikotwa akavuga ko mu gihe kuri kopi y’inyandiko mvugo yita iy’ukuri yagejejwe ku rukiko mpuzamahanga rwari rwashyiriweho u Rwanda bigaragara ko Musoni Callixte Ndagije yemeye ko yakoze ibyaha afatanyije na Lieutenant Commander Ildephonse Hategekimana, Corporal Venuste Gatwaza ntaho umukiliya we yigeze agaragara muri iyo nyandiko.

Yavuze ko ku mpapuro zitandukanye habayemo kongeramo amagambo nk’uko bigaragara kuri kopi bemeza ko bahawe n’urukiko mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania.

- Advertisement -

Me Bikotwa avuga ko icyo kimenyetso yita impimbano cyazanwe n’Ubushinjacyaha nta mukono (Signature) ya Musoni iriho, mu gihe iyo bo bita ko ari ukuri nubwo na yo ari fotokopi, ariko yo isinyweho.

Me Bikotwa ati “Bigaragara ko ibyo bongeyemo ari ukugira ngo babihuze neza n’ibyaha uwo twunganira aregwa, kandi nyamara atarabikoze.”

Me Felecien Gashema na we wunganira Munyenyezi Béatrice yavuze ko ibyo bimenyetso batanga aribyo by’ukuri, kandi izo nyandiko mvugo bazihawe n’Urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, i Arusha.

Me Gashema ati “Nubwo hakongerwamo ijambo rimwe mu buhamya, ubwo buhamya buba bwatakaje umwimerere wabwo bityo ibyo Ubushinjacyaha bwazanye ntibizahabwe agaciro.”

Abunganira Munyenyezi Béatrice baravuga ko hashingiwe ko iyo nyandiko ari mpimbano, kandi yacuzwe ikanahimbwa basaba urukiko ko rwakwakira ko ikirego baregamo Ubushinjacyaha ko bwatanze inyandiko mpimbano, gifite ishingiro.

Me Gashema ati “Turasaba kandi ko urukiko rutegeka ko iyo nyandiko itakoreshwa nka kimwe mu bimenyetso mu rubanza Béatrice Munyenyezi akurikiranweho n’Ubushinjacyaha, ndetse hakanateshwa agaciro ibintu byose Ubushinjacyaha bwakoze bwifashishije iriya nyandiko mpimbano.”

 

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibyo uruhande rwa Munyenyezi ruvuga

Ubushinjacyaha buravuga ko Callixte Ndagije Musoni we ubwe yatanze inyandiko mvugo y’ibyo yakoze, agaragaza ibyo yemera kandi yakoze afatanyije na Béatrice Munyenyezi, kandi ari kimwe mu bimenyetso bwanashingiyeho burega Béatrice Munyenyezi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa ko iyo nyandiko uruhande rwa Munyenyezi rwita iy’ukuri nta gihamya kibigaragaza, kuko kuko gufata fotokopi ukabigereranya n’indi kopi ntabwo byaba aribyo, kuko n’iyo nyandiko bita iy’ukuri na yo hari ahandikishijwe  ikaramu.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Iriya nyandiko yo ku ruhande rwa Béatrice bavuga ko ariy’ukuri cyereka niba hari ibindi bimenyetso bizayishyikigira, naho ubundi zombi izitangwa ni fotokopi (photocopy).”

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko arirwo rufite ububasha bwo kwemeza ko ikimenyetso gihuye n’ukuri cyangwa kidahuye n’ukuri mu manza nshinjabyaha.

Bwuvuze ko kashe iri kuri iriya nyandiko yazanwe n’uruhande rwa Béatrice Munyenyezi atari iy’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Ubushinjacyaha buti “Na bo ubwabo batanze inyandiko ifite amakemwa, none bari kuyigereranya n’indi nyandiko bavuga ko ifite amakemwa kuko inyandiko zombi zazanwe ni fotokopi.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bibabaje kuba uruhande rwa Munyenyezi ruvuga ko inyandiko mvugo ya Callixte atari iye ahubwo ari uy’Ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha buti “Ntabwo aribyo”.

Ubushinjacyaha buravuga ko inyandiko bwazanye idasinye ari iya Ndagije Callixte Musoni ahubwo yari itararangira. Buti “Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi ntirukomeze kutwitirira (Ubushinjacyaha) inyandiko mvugo ya Callixte Ndagije.”

Ubushinjacyaha busaba ko urukiko ruzemeza ko ikirego cyatanzwe na Béatrice Munyenyezi nta shingiro gifite. Ubushinjacyaha buti “Urukiko ruzemeze inyandiko mvugo ya Callixte Ndagije Musoni ko atari impimbano.”

Buvuze ko niba uruhande rwa Béatrice Munyenyezi ruvuga ikimenyetso bazanye ko ari igihimbano, bo bazazana urw’umwimerere noneho ikabona ikagereranwa n’iyo bita inyandiko mpimbano.

Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwemera ko kuba inyandiko mvugo bita impimbano yazanwa nta kibazo, ahubwo ikibazo nyamukuru ari ibyo bise inenge nyinshi ziri muri iyi fotokopi.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’America kuburanira mu Rwanda. Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Uyu Shalom Ntahobari n’umubyeyi we Nyiramasuhuko bahamijwe icyaha cya jenoside barakatirwa.

Munyenyezi areragwa ibyaha bifitanye isano na jenoside byose arabihakana. Ni umugore w’imyaka 53 y’amavuko ibyo aregwa bikekwa ko yabikoreye mu karere ka Huye.

Niba nta gihindutse umucamanza azasoma niba iyo nyandiko mvugo ari impimbano, cyangwa atari impimbano taliki ya 7/12/2023.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Theogene NSHIMIYIMANA/ UMUSEKE.RW