Inama y’Abaminisitiri yashyizeho umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente , yagize Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Nishimwe asimbuye Mukamana Espérance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023. Uyu yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo.

Mu bandi bahawe bahawe umwanya harimo  Lt Gen (rtd) Charles Kayonga, ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya.

Kayonga yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Nkurunziza Williams.

Si ubwa mbere Kayonga agiye mu nshingano zo guhagarira u Rwanda mu mahanga kuko hagati ya 2014 na 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Soma Ibindi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri 

UMUSEKE.RW