Ingabo z’u Burundi zahakanye gufatanya na Wazalendo mu kurwanya M23

Ingabo z’uBurundi zavuze ko nta bufatanye na buke zigeze zigirana n’umutwe wa Wazarendo, ufasha ingabo za Congo FARDC kurwanya umutwe wa M23.

Ibi zibitangaje mu gihe hashize iminsi  micye umutwe wa M23 werekanye ingabo z’u Burundi zafatiwe ku rugamba, zifatanyije na Wazarendo, n’ingabo za Congo mu kurwanya uyu mutwe.

Ingabo z’u Burundi ni zimwe mu ngabo zoherejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba, ngo zijye muri Congo gucunga umutekano muri Kivu ya Ruguru, mu Burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Floribert Biyereke  avuga ko ari amakuru yatanzwe n’abantu bamwe.

Ati “ Abantu bamwe batabigambiriye babinyujije kuri tereviziyo ,bashinja nta shingiro ingabo z’Abarundi zoherejwe mu majyaruguru ya Kivu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kubatoza no kubaha intwaro. ”

Floribert Biyereke  avuga ko ingabo z’uBurundi ibyo zishinjwa ari ibinyoma.

Ati “Abasirikare b’Abarundi ntabwo bigeze bakorana n’umutwe witwaje intwaro kandi ntabwo bazigera babikora.”

Yashimangiye ko aya “magambo mabi afatwa nk’ufite umugambi mubi wo gushotorana.”

Umuvugizi wungirije wa Politiki mu mutwe wa M23,Canisius Munyarugero, ahamya neza ko ingabo z’uBurundi zo ziri ku rugamba.

- Advertisement -

Yongeraho ko abafatiwe ku rugamba bazasubizwa igihugu cyabo mu bwumvikane.

Mu kiganiro yahaye channel ya YouTube, PNInfo Rwanda, Canisius Munyarugero yavuze ko ingabo za Leta zidakozwa ibiganiro ahubwo zahisemo “kwatsa umuriro zikoresheje indege z’intambara n’amabombe.”

Ati “Mu mubare abarenze umwe, bivuga ko ari benshi …Si babiri gusa..Ni benshi ubikube karindwi cyangwa ubikube 10, na bo bazagenda babara inkuru basanze ku Ntare za Sarambwe.”

Yongeyeho ko abafashwe ari bazima, kandi ngo basangira ibyo basanganye inyeshyamba za M23.

Ati “Ndagira ngo nkumenyeshe ko abo bafashwe bariho nkatwe, bararya nkatwe, abaranywa nkatwe…ikizakurikira ni uko bazataha iwabo kandi neza mu mahoro, tuzabashyikiriza Umuryango mpuzamahanga, nta we uzabakora…”

UMUSEKE.RW