Igisirikare cya Burkinafaso cyaje gukura amasomo ku Rwanda

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Burkinafaso, Brig Gen Célestin SIMPORE, n’itsinda bari kumwe bari mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi ibiri , aho bari  gukura amasomo atandukanye ku Rwanda.

Ni urugendorwatangiye kuva  tariki ya 9-11 Ugishyingo 2023.

Kuri uyu wa Kane, iryo tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali  ndetse bunamira inzirakarengane  z’Abatusti bishwe muri Jenoside 1994, banasura ingoro y’amateka yo guhagarika jenoside iherereye ku Nteko Ishingamategeko.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, barasura ikicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda,RDF, banahure na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’umugaba Mukuru w’Ingabo , Lt Gen MK Mubarakh Muganga, aho baza kuganira uko barushaho kunoza ubufatanye n’igisirikare cy’u Rwanda,RDF.

Ingabo za Burkina Faso bazanasura ibikorwa bya gisirikare birimo ikigo cy’imari cya gisirikare, Zigama CSS, Isoko rya gisirikare, ivuriro rya gisirikare, ndetse n’ishuri rya gisirikare, Rwanda Military Academy riherereye i Gako, mu karere ka Bugesera.

UMUSEKE.RW