Inyeshyamba zo muri Yemen zahanuye drone y’Amerika

Inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemen zahanuye indege nto ya gisirikare itarimo umupilote (drone) y’Amerika, nkuko byavuzwe n’abategetsi b’Amerika hamwe n’umutwe w’aba Houthi ufashwa na Iran.

BBC ivuga ko umutegetsi wo muri Amerika yavuze ko iyo drone yo mu bwoko bwa MQ9 yahanuriwe ku nkombe ya Yemen n’abarwanyi b’aba Houthi.

Ibyo byemejwe n’umuvugizi wa gisirikare w’aba Houthi.

Bibaye mu gihe Amerika iri maso cyane ku bikorwa by’imitwe ishyigikiwe na Iran yo mu Burasirazuba bwo Hagati kuko inshuti ikomeye y’Amerika, Israel – mucyeba ukomeye wa Iran – irimo kurwana na Hamas muri Gaza.

Mu  Ukwakira ubwato bw’intambara bw’Amerika bwafashe (bwahagaritse) misile zo mu bwoko bwa ‘cruise’ na drone nyinshi zari zoherejwe n’aba Houthi zivuye muri Yemen zerekeza kuri Israel.

Amerika yajyanye ibikoresho bya gisirikare, birimo amato agwaho indege, abasirikare b’aba Marine (barwanira mu mazi no ku butaka) hamwe n’amato y’ingoboka, mu Burasirazuba bwo Hagati, kubera ubushyamirane bwadutse muri ako karere bufitanye isano n’intambara ya Israel na Gaza.

Ibyo birimo abasirikare bashyizwe mu mato ya gisirikare ari mu nyanja y’umutuku (Red Sea), iri hagati ya Yemen na Israel.

Inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemen zifashwa na Iran, ndetse kuva mu mwaka wa 2014 zikomeje intambara zirwana na leta ya Yemen – ishyigikiwe n’undi mucyeba wa Iran, ari we Saudi Arabia (Arabie Saoudite).

Umutegetsi wungirije w’undi mutwe ushyigikiwe na Iran mu karere, umutwe wa Hezbollah wo muri Liban (Lebanon), yavuze ko  muri iki cyumweru ko iyicwa ry’abasivile muri Gaza rikorwa na Israel riteje ibyago byuko hashobora kubaho intambara yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati.

- Advertisement -

Sheikh Naim Qassem yavuze ko “ibintu bikomeye cyane kandi biteje akaga cyane bishobora kubaho mu karere, kandi nta muntu n’umwe washobora guhagarika ingaruka”.

Hagati aho, Amerika na yo ku wa gatatu yavuze ko yagabye ibitero by’indege ku kigo cyo mu burasirazuba bwa Syria, yavuze ko cyakoreshwaga n’umutwe wihariye wo mu gisirikare cya Iran witwa Islamic Revolutionary Guard Corps hamwe n’imitwe ikorana na wo.

UMUSEKE.RW