Kamonyi: Imbamutima z’abahinzi bahawe ubuhunikiro bugezweho

Mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi hatashywe ubuhunikiro bw’imyaka, bufite ubushobozi bwo kwakira umusaruro w’abahinzi ntiwangirike mbere yo kuba wajyanwa kugurishwa ku masoko y’imbere no hanze y’igihugu.

Ubu  uhunikiro bugezweho bwatwaye asaga miliyoni 30Frw bwubatswe n’umufatanyabikorwa ukomoka muri Korea witwa SAEMAUL Foundation.

Mukiza Justin, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’Umutungo kamere mu Karere ka Kamonyi yabwiye UMUSEKE ko ubu buhunikiro bugiye gufasha kubika umusaruro w’abahinzi wajyaga wangirika kubera ubwinshi bwawo.

Ati “Ubu buhunikiro buje kudukemurira ikibazo cy’aho guhunika umusaruro wacu, nk’uko mubireba hari bubiri, ubu buje bwiyongeraho, biradufasha mbere yo kujyana umusaruro ku isoko ube uri ahantu hatekanye.”

Avuga ko basanzwe bafite za Hangari zo kubikamo umusaruro zigera ku icumi, ndetse bakataje mu kuzamura umusaruro mu bishanga birimo icya Bishenyi, Kamiranzovu, Bigirwa n’icya Mugera.

Ati “Abaturage turabasaba guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mborera n’ifumbire mvaruganda ihagije, ubutaka bwacu ntibukweduka ariko iyo dushyizemo inyongeramusaruro zikwiriye umusaruro wacu ubasha kuzamuka.”

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi avuga ko mbere y’uko imyaka ishyirwa mu buhunikiro ibanza guterwa imiti kugira ngo itazangirika.

Avuga ko uretse ibi ko birinda n’abaturage kwangiza umusaruro wabo kuko iyo bawufite ari mwinshi bituma hari abawangiza bawugurisha ku giciro gito, bigatuma batiteganyiriza ku buryo hari n’igihe inzara yabatera kandi barahinze.

Nshimiyimana Claude, Umuyobozi wa Koperative KOUBITE yahawe ubu buhunikiro yavuze ko banyuzwe n’ubu buhunikiro bubakiwe na SAEMUL umufatanyabikorwa uturuka muri Koreya.

- Advertisement -

Ati “Twari dufite inyubako twubatse twawushyiragamo mu bigaragara izo nyubako ntabwo zawakiraga neza uko bikwiye kandi uko bukeye niko umuhinzi agenda yunguka ubumenyi bwo kongera umusaruro agamije ifaranga.”

Avuga ko bagiye kubona inyungu yikubye kabiri kuko hari umukiliya uzajya akodesha iyo nyubako bubakiwe ariko hagera igihe cyo guhunika umusaruro akayibasubiza.

Ashima SEAMAUL kuko usibye kububakir ubwo buhunikiro yabahaye n’amahugurwa agamije kuzamura umusaruro n’imiyoborere iboneye ya Koperative n’ibindi.

Ati “Twahereye kuri toni 2.2 kuri hegitari ubu tugeze kuri 5.2 turateganya kugera ku 8, umufatanyabikorwa yatwigishije ibijyanye no guhinga, uko utera n’uko inyongera musaruro igomba gukoreshwa.”

Abahinzi banyuzwe n’ubuhunikiro bubakiwe na SEAMAUL Foundation

 

Imbamutima z’abahinzi

Uwanyirigira Clemantine wo mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Bishenyi avuga ko bezaga ibigori byinshi bakanika kuri za Hangari rimwe na rimwe umusaruro wabo ukangirika.

Ati “Gutegereza igihe imodoka iza kubitwara ngo ibijyane ku isoko hari igihe byabaga bigoye, ariko tuzajya tubishyira mu buhunikiro imodoka zize zibifate zibijyane zibigezeyo nta kibazo byagize.”

Uwanyirigira ashima kandi umufatanyabikorwa SEAMAUL kuko yabunguye ubumenyi baca ukubiri n’imihingire ya gakondo binyuze mu mahugurwa bahawe mu bihe bitandukanye.

Ati “Yaduhaye amahugurwa yo kuvugurura ubuhinzi bwacu, ku micungire myiza y’ama Koperative, gutegura igenamigambi mu byo dukora, ku buro niba uri guhinga utabikora mu kigare uko wiboneye ukamenya nashoye anaghe, nsaruye angahe. biri kuduha umusaruro.”

Ngendahimana Leonard wo mu Murenge wa Rugarika yabwiye UMUSEKE ko mbere yo kubona ubuhunikiro bushya bezaga ibigori batinda kubona isoko ntibabone aho kuwubika bigatuma bawugurisha bahenzwe.

Ati “Bigatuma twagurisha ku giciro cyo hasi bitewe n’uko ntaho dufite ho kuwushyira, ariko nubwo turi guhinga dufite isoko muri iyi minsi tubaye ntaryo twabanza kuwubika igiciro cyazamuka tukabona kuwugurisha bitewe n’uko dufite ubuhunikiro.”

Ngendahimana avuga ko uyu mushinga wabahuguye kumenya guhinga kijyambere bakoresha ifumbire mu gihe cya nyacyo, guca ukubiri n’akajagari mu buhinzi ku buryo bizongera umusaruro bitandukanye na mbere.

Ati “Twungutse ibintu byinshi kuko nkurikije aya mahugurwa ataraza umusaruro wari uri hasi bigaragara ko harimo itandukaniro, bakomeze batube hafi muri uru rugendo rwo kongera umusaruro.”

Moon Sunghye, Umuyobozi wa SAEMAUL ishami ry’u Rwanda yabwiye UMUSEK ko bashingiye ku mahugurwa bahaye abahinzi b’ibigori n’imboga bizeye ko btazakanwa n’imihindagurikire y’ibihe mu kongera umusaruro.

Ati “Uyu mwaka twari dufite gahunda yo guhugura amakoperative ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere n’uburyo bo kuyobora amakoperative mu buryo bunoze, twabafashije kandi konger umusaruro no kubaka ubuhunikiro bunini kandi bugezweho.”

Avuga kandi ko ubumenyi bahaye abahuguwe bizeye ko buzatanga umusaruro hirya no hino kuko batojwe kwigisha bagenzi babo kugira ngo buri muhinzi agire intego ihamye mu mwuga we.

Ati “Aya mahugurwa n’ibikorwa byose bya SAEMAUL byatwaye hafi miliyari y’u Rwanda mu myaka ibiri tumaze dukorera mu Karere ka Kamonyi.”

Koperative KOUBITE yahawe amahugurwa n’ubuhunikiro isanzwe igizwe n’abanyamuryango 784 barimo abasaga 330 bahuguwe na SEAMAUL.

Abahize abandi bahawe ibihembo bitandukanye
Abanyamuryango ba Kopertive KOUBITE bishimiye ubuhunikiro bubakiwe
Nshimiyimana Claude Perezida wa Koperative KOUBITE 

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Kamonyi