M23 yavuze ko nta ruhare ifite mu ibura ry’umuriro I Goma

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umutwe wa M23 watangaje ko nta ruhare na ruto ifite mu ibura ry’umuriro mu bice by’Umujyi wa Goma.

Umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka  kuri X yahoze ari twitter, yatangaje ko mu bice isanzwe yarafashe nta kibazo ufite bityo RDCongo iri gushaka urwitwazo kandi ikomeje kwica abanye-Congo.

Ati “M23 iramenyesha abaturage ko idashinzwe ibijyanye no gukupa umuriro mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.Sosiyete y’ingufu ya Virunga  iri gukora neza ibikorwa byayo mu bice dusanzwe tugenzura.M.Tshisekedi agomba guhagarika gukandamiza no kwica abanye-Congo.”

Ku munsi w’ejo nibwo umujyi wa Goma, wabaye icuraburindi bitewe n’imirwano yiriwe i Kibumba hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu, yangije ibikorwaremezo bikwirakwiza amashanyarazi.

 Mu itangazo yasohoye, Virunga Energies  yavuze ko itazi igihe izabasha gucanira abaturage kuko idafite ubushobozi bwo kugera mu duce tuberamo imirwano.

Iki kigo kivuga ko kugeza ubu ari imbogamizi gucana amatara yo ku muhanda ndetse no gucanira ibitaro.

Hatangajwe ko pompe zifasha gukwirakwiza amazi cyane cyane mu gace ka Kyeshero na Bushagara zitabasha gukora.

Iki kigo kivuga ko amakipe y’abakozi bayo biteguye kujya gusana ibyangijwe n’imirwano mu gihe bahabwa uburenganzira n’impande zihanganye.

Imirwano hagati ya M23  na FARDC isa nkaho yafashe indi ntera byumwihariko mu bice bisatira umujyi wa Goma .

- Advertisement -

UMUSEKE .RW