Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya EAC – AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane, i Arusha muri Tanzania hatangijwe inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Imwe mu ngingo zaganiriwe muri iyi nama  ni ijyanye no kwihaza mu biribwa ku batuye aka Karere ndetse n’ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Samia sukuhu Hassan wa Tanzania, Wiliam Ruto wa Kenya, Ndayishimiye Evaliste unayoboye akarere muri iki gihe , Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr Eduard Ngirente.

Hari kandi abahagarariye abakuru b’ibibihugu bya Uganda, RDCongo na Sudani y’Epfo.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu buhinzi butangiza ikirere.

Yagize ati “U Rwanda rwiyemeje gukoresha imbaraga mu buhinzi butangiza ikirere no gutera inkunga akarere mu guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’umutekano w’ibiribwa,”

Perezida wa Tanzania  wakiriye iyi nama we avuga ko igihe kigeza abanyafurika bakishakamo ibisubizo mu  guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, badategereje inkunga y’amahanga.

Ati ”Abanyafurika dutegereza inkunga zivuye hanze, twarakererewe gutekereza gutyo. Rero igihe kirageze dushyireho uruhare rwacu n’ubutunzi bwacu mu kurengera ibidukikije.”

Perezida wa Kenya,Wiliam Ruto we yagaragaje ko igihugu cye cyashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije..

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye w’UBurundi yagize ati ‘Tugomba kuza ku ruhembe no gutanga igisubizo kiramye mu kurengera ibidukikije no kwihaza mu biribwa.”

Iyi nama y’iminsi ibiri biteganyijwe ko izaganirwamo n’izindi ngingo zireba akarere.

UMUSEKE.RW