Mu rubanza rwa Dr Munyemana havuzwe ku bikoresho byasanzwe aharoshywe Abatutsi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Dr Munyemana uri kuburanira mu Bufaransa

Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, 1994 uri kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bufaransa, mu buhamya bugenda butagwa bugaragaza uruhare yagize muri Jenocide cyane cyane kuri Segiteri ya Tumba, bagarutse ku cyobo cyasanzwemo imibiri y’abishwe aho basanzemo uducupa tw’imiti ndetse na za serenge z’inshinge.

Mu buhamya bwagiye bugarukwaho n’umutangabuhamya wakoranaga na Dr Munyemana muri Kaminuza kandi bakaba bari banaturanye i Tumba yagaragaje uburyo yabuze abe muri Jenoside kandi baguye mu byobo byari
byaracukuwe hafi ya Segiteri Tumba.

Yavuze ko abicanyi barohaga Abatutsi muri ibyo byobo anavuga ko mu mwaka wa 2003 ubwo bakuraga imibiri yari ibirimo basanzemo uducupa tw’imiti na za Selenge bakoreshaga batera Abatutsi inshinge.

Yagize ati “Icyobo cyo hafi ya Segiteri, nicyo cyarimo hari n’ibyavuzwe ngo IHUMURE, byari ukugira ngo Abatutsi bihishe, abari iwabo bose basohoke ngo amahoro yahinze. Aha nibwo Papa na bashiki banjye bafashwe na Ntirenganya, Papa ajyanwa ku cyobo aricwa.”

Yavuze ko buri gihe bajyaga kuri icyo cyobo bakahashyira indabo mu rwego rwo guha icyubahiro abahaguye nyuma baza gusaba ko abantu barimo bakurwa muri icyo cyobo.

Yagize ati “Barabitwemereye, turataburura harimo abantu basaga 20, twataburuye umubiri ku mubiri, twabamenyaga kubera imyenda yabo, kubera ibyo twasanze mu mifuka yabo. Papa twakoze mu mufuka dusangamo ishapule ye ndetse n’indangamuntu ye. Dutegura kumushyingura mu cyubahiro.”

Yakomeje agira ati “Tubataburura twatangajwe no kubona za selenge n’uducupa tw’imiti, twibaza impamvu yabyo. Ni njye wari uhagarariye uko gutaburura, ndababwiza ukuri n’ubu ntitwamenye icyo izo nshinge na flacon zamaragamo.”

Urubanza rwa Dr Munyemana rwatangiye taliki 14 Ugushyingo rukazasozwa ku wa 19 Ukuboza 2023, akaba ashinjwa kugira uruhare mu gucura umugambi wo gutegura Jenoside, icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha bwa Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Dr Munyemana uri kuburanira mu Bufaransa

 

- Advertisement -

JOSELYNE UWIMANA / UMUSEKE.RW