Huye: Abajura bibye Kiliziya igikoresho kibikwamo ‘Ukarisitiya’

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abantu bataramenyekana bibye igikoresho kibikwamo ukarisitiya,Taberinakuro (tabernacle) yo muri Chappelle y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya i Tumba mu Karere ka Huye.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Butare, Pierre Celestin Rwirangira  yavuze ko “Biteye isoni rwose.”

Amakuru avuga ko ubwo bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo.

Umubikira uyobora icyo kigo, Soeur Julienne Mukarwego, avuga ko abajura batwaye taberikanukuro n’isakaramentu rya Ukarisitiya, hamwe n’iyo gushengerera(austentoire) byari birimo.

Soeur Mukarwego yemeza ko iyo taberikanukuro yibwe n’abajura baturutse hanze y’Ikigo mu ijoro ryakeye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 .

Yakomeje agira ati “Abashinzwe umutekano babirimo, buriya baradufasha kumenya aho byagiye.”

Sr Mukarwego avuga ko iyo taberikanukuro ikozwe mu giti idahenze cyane nka austentoire (agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo Yezu igihe bashengereye, bamurangamiye).

UMUSEKE.RW