Namibia yateye utwatsi ibyo kohereza ingabo muri Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida wa Namibia, Hage Geingob

Perezida wa Namibia, Hage Geingob yashimangiye ko igihugu cye kitazohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa SADC.

Mu Cyumweru gishize nibwo Guverinoma ya Kinshasa n’umuryango wa SADC bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guhashya umutwe wa M23.

Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Congo cyagezweho mu nama yabereye i Windhoek muri Gicurasi 2023.

Perezida Hage Geingob yagize ati “Navuze ko tutazohereza ingabo, ntabwo dufite uburyo bwo kubikora, ariko Afurika y’Epfo na bo bemeye kohereza izo ngabo.”

Yavuze ko igihugu cye kitazohereza abasirikare muri RDC ariko bakazatanga inkunga y’amafaranga.

Ati “Abazatanga ingabo biteguye kubikora, ariko twiyemeje gutera inkunga y’amafaranga aho dushoboye.”

Biteganyijwe ko ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ziva muri icyo gihugu mbere y’uko ingabo za SADC zihagera.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW