Muhanga: Umugabo yahishije Inzu ibirimo birakongoka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Habyarabatuma Slyvain wo mu Mudugudu wa Kabeza, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga yahishije inzu ibikoresho byo mu rugo birakongoka.

Inkongi y’umuriro yatwitse inzu ya Habyarabatuma yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 ahagana saa munani za ku manywa.

Amakuru yatanzwe na bamwe mu baturanyi, avuga ko uyu muriro watwitse inzu n’ibiyirimo waturutse ku mbabura yari iriho amakara, abayicanye bayisiga yaka barasohoka uwo muriro ukongeza ibikoresho byose byo mu rugo birashya birakongoka.

Habyarabatuma Sylvain avuga ko usibye imyenda yagiye ku kazi yambaye, nta kindi yakuye muri iyo nzu.

Avuga ko inzu ubwayo yasadutse kubera umuriro ubu akaba arimo kwibaza aho acumbika we n’abana be bane umugore yamusigiye, kuko yitabye Imana hakaba hashize imyaka ibiri.

Ati “Naje nsanga ibikoresho byo mu nzu byose byahiye, abana bari ku Ishuri ndimo kwibaza aho mbaraza n’ibibatunga.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE ko abakozi bo mu nzego z’Ibanze batabaye uyu muturage, kandi ko biteguye kumuha ubufasha aho bishoboka.

Ati “Ibi ni ibiza kimwe n’ibindi abayobozi mu nzego z’Umudugudu, Akagari barabireba ibyo badashoboye kumufasha baraduha raporo turebe icyakorwa.”

Polisi n’abaturage babashije kuzimya igice cy’inzu ariko ibyarimo byari byamaze gukongoka.

- Advertisement -

Ubwo twateguraga iyi nkuru, Habyarabatuma avuga ko atarabona aho akika umusaya we n’abana be. Ibyahiriye muri iyo nzu avuga ko bifite agaciro ka Miliyoni 12 y’u Rwanda.

Ibyari mu nzu byose byahiye
Ibyari mu nzu byahiye birakongoka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga