Perezida Kagame ari i Dubai mu nama ya COP28

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida Paul Kagame ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere yitwa COP28.

Kuri uyu mugoroba yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza afatanyije na Perezida wa UAE, Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.

Gahunda ya Sustainable Markets Initiative yatangiye mu mwaka wa 2020 itangijwe n’Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales, igamije gushyiraho ingamba no gukangurira, ibigo, imiryango, abikorera na za Guverinoma gukora bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije, mu rwego rwo kugera ku ntego isi yihaye za 2030 z’iterambere rirambye.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 70.000 mu gihe cy’ibyumweru bibiri, baganira ku ihindagurika ry’ikirere.

Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’ibihugu by’Ubufaransa, Ubuyapani, Ubwongereza, Misiri, Saudi Arabia, Qatar, Jordan na Brazil.

Iyi nama kandi iritabirwa n’umuherwe Bill Gates.

Gusa bimwe mu bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa ntabwo ba Perezida babyo bitabiriye iyi nama.

 UMUSEKE.RW

- Advertisement -