Musanze: Mudugudu yagerageje kwiyahuza ishuka

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023, mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza mu Karere ka Musanze, Umukuru w’Umudugugudu w’umwe muri aka kagari yagerageje kwiyahura akoresheje ishuka, nyuma y’uko hamenyekane amakuru y’uko yasohokanye n’inshoreke ye, atashye atongana n’umugore we kuko yari yabimenye.
Ni umugabo w’imyaka 57, aho bivugwa ko gutekereza kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umugore we, nk’uko bamwe mu baturage babitanzeho amakuru ko ahagana  saa yine n’iminota 50 z’ijoro batonganye  bapfa inshoreke uwo mugabo asanzwe yarinjiye, biba ikibazo aho Mudugudu yasohokanaga n’iyo nshoreke bajya kwiyakira.
Ngo umugore wa Mudugudu, akimara kumenya ko yasohokanye n’iyo nshoreke, byamugoye kubyihanganira atongana n’umugabo we ubwo yari atashye muri iryo joro, Mudugudu yafashe icyemezo cyo kugerageza kwiyahura.
Ubwo yari atangiye kwinigisha ishuka abaturage baje kumutesha ndetse bamusaba kurara mu cyumba cye bategeka umuhungu we mukuru kurara amurinze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugène, yemeje iby’aya makuru.
Yagize ati “Kugeza ubu Mudugudu ari amahoro, yatekereje kwiyahura abaturage barabimenya baratabaza, ariko ntabwo yari yakabikoze, ubu ari iwe mu rugo”.
Yakomeje agira ati “Byatewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore, ngo hari inshoreke bivugwa ko ari iya Mudugudu ni cyo arimo gupfa n’umugore we. Arahanwa cyane kuko ntabwo ari urugero rwiza ari gutanga mu baturage ayoboye”.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya begera ubuyobozi bukabafasha guhosha ibibazo baba bafitanye, aho gufata icyemezo cyo kwiyahura cyangwa kugira umwe uvutsa ubuzima mugenzi we.
NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW i Musanze