Musanze: Umusore yishwe mu buryo bwa kinyamaswa

Umugabo wakoraga umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare yasanzwe yapfuye, abamwishe bamukase ijosi.

Ahagana saa moya za mu gitondo (6h57 a.m) ku wa Gatatu tariki ya 01 Ugushyingo, 2023 ni bwo abantu babonye umugabo witwaga BARIRIKA Jean de Dieu w’imyaka 44 y’amavuko yishwe.

Uyu yari atuye mu mudugudu wa Nyakinama, mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze.

Amakuru y’urupfu rwe yatanzwe n’umuturage wabonye umurambo agiye guhinga, akabona igare riri mu kayira hepfo y’ahari umurambo.

Umurambo we wabonetse mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Nyarutembe, mu mudugudu wa Kirebe mu Karere ka Nyabihu.

Biravugwa ko abaheruka kubona uyu mugabo bwa nyuma, bamubonye ku mugoroba saa 18h30 mu kabari k’uwitwa Bagirubwira Jean Damascene n’uwo bita Sayisayi, aho mu Murenge wa Rugera mu mudugudu wa Kirebe hafi ya Centre ya Kinkware.

Ngo yasangiraga na bagenzi be ari bo Nzirakarengane Christophe na Nagasanzwe Eric batuye mu mudugudu umwe na nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugera, Kabera Kanisius yemeza iby’aya makuru, agasaba abaturage kujya batanga amakuru mbere y’uko icyaha kiba, ndetse anihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Yagize ati “Uyu muturage ni uwacu ariko yiciwe mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, Police na RIB ya Rugera hari abo bamaze gufata kugira ngo bakorweho iperereza, kuko bivugwa ko ngo basangiriye mu kabari kamwe muri Nyabihu, nta yandi makuru turamenya.”

- Advertisement -

Akomeza ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gufasha inzego z’iperereza ku makuru yose bamenya. Ikindi ni ukwihanganisha umuryango we by’umwihariko umugore we n’ababyeyi be n’Abanyarwanda muri rusange. Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bajye badufasha gukumira icyaha kitaraba.”

Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu. Mu bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu rupfu rwe harimo abo basabgiraga mbere y’uko apfa.

RIB ku bufatanye na Police bajyanye umurambo ku Bitaro bya Shyira kugira ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE.RW