NALA Rwanda uburyo bushya bwo kohererezanya amafaranga bugeze mu Rwanda

NALA Rwanda, sosiyete y’ikoranabuhanga ikorera mu Rwanda yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa “NALA”  (application) bwo guhererekanya amafaranga hagati y’abantu, n’ibigo by’ubucuruzi, ayo mafaranga akava mu mahanga aza mu Rwanda cyangwa ava mu Rwanda ajya mu mahanga.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Ndizeye Jean Paul umuturage  watangiye gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga avuga ko ari uburyo bwiza kuko koherezana amafaranga byihuta cyane.

Ati “Ni uburyo bwiza,  burihuta, iyo umuntu akoherereje amafaranga ari mu mahanga, akugeraho ako kanya nk’uko Mobile Money ikora, kandi bigakorwa ku buntu nta mfaranga baguciye.”  

Usibye kuba abantu bahererekanya amafaranga hagati yabo bakoresheje telefone, iri koranabuhanga rizakoreshwa no mu guhererekanya amafaranga na Banki z’imbere mu gihugu.

Olivier Mupenzi umukozi muri imwe muri Banki z’ubucuruzi mu Rwanda, yavuze ko ibyiza by’iri koranabuhanga ari uko umuntu yoherereza undi amafaranga bitagombye guca ahandi, ahubwo amafaranga agahita agera ku muntu ako kanya. 

Ati “Twe icyo dushimira ni uko abakilia bacu bazajya bashobora koherezanya amafaranga bayakuye kuri konti zabo akagera ku uwo agenewe bitamugoye kandi ako kanya.”

Olivier Mupenzi yakomeje avuga ko umukiliya  wabo uri ahantu hatari ishami ryabo azajya  yohereza cyangwa abikuze amafaranga bimworoheye.

Jean-Marie Kananura, Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Rwanda Finance Limited  yavuze ko Ishyirwaho rya gahunda y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga (fin-tech landscape) ndetse no gutuma u Rwanda ruba ihuriro ry’ikoranabuhanga riteza imbere ubukungu, bizafasha u Rwanda gukurura ishoramari muri uru rwego ndetse no guteza imbere serivisi z’ubukungu zikenewe ngo u Rwanda rube koko ihuriro ry’ubukungu ku isi.

Ati “Ikoranabuhanga rituma serivisi z’ubukungu zirushaho gutera imbere ndetse zikanagera kuri bose. U Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere ubukungu atari, gusa mu gihugu ahubwo no mu karere ndetse no muri Africa yose muri rusange.  Iyi ntego ijya gusa n’iyo NALA yihaye yo gufasha kongera amahirwe y’iterambere ku banyafurika benshi aho bari hose ku isi.”

- Advertisement -

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NALA Nicolai Eddy yavuze ko Banki Nkuru (BNR) kubemerera guhuza ikoranabuhanga n’amabanki ndetse n’ibigo byifashisha ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amafaranga, bizatuma babasha kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abantu ku giti cyabo, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bahura na byo mu ihererekanya ry’amafaranga, cyane cyane iyo hoherezwa amafaranga hanze y’u Rwanda, cyangwa ava mu mahanga aza mu Rwanda.

Ati: “Twebwe nka NALA, dushimangiye intego yacu yo gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubugenzuzi mu rwego rw’ubukungu mu Rwanda, ndetse n’izindi nzego kugira ngo intego igihugu cyihaye zo kubaka ubukungu zigerweho.

Ibihugu by’Africa Abanyarwanda bakoherezamo amafaranga cyangwa na bo bakoyohererezwa binyuze muri iri koranabuhanga ni Tanzania, Kenya, Uganda, Ghana, Cameroon, Côte d’Ivoire, Senegal, na Nigeria.

Ibindi bihugu bishobora koherezwamo amafaranga mu Rwanda cyangwa Abanyarwanda bakayoherezayo ni Austria (Autriche), Ububiligi, Cyprus (Chipre), Estonia, Finland, Ubufaransa, Ubudage, Ubugereki, Ireland, Ubutaliyani, Lithuania, Luxembourg, ibirwa bya Malta, Ubuholandi, Portugal, Slovakia, Slovenia, Spain, Ubwongereza na Amerika (US).

NALA Rwanda ni ikoranabuhanga rishingiye ku kohererezanya amafaranga kuri telefoni
Abitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW