Nduba : Inzu z’imiryango ituye mu manegeka zashyizweho ‘Towa”

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu Murenge wa Nduba hamaze kubarurwa imiryango 800 igomba kwimuka bitarenze iki cyumweru , mu rwego rwo kubakura ahashyira ubuzima bwbao mu kaga.

Gusa abaturage babwiye RBA  ko bakwiye kujya bateguzwa kwimuka kuko nabo baba babibona ko aho batuye baba bakwiye kuhimuka.

Abo mu tugari twa Gasanze na Gatunga mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo,bemeza ko babonye inzego z’ubuyobozi ziza gushyira ikimenyetso cya X (Towa cyangwa kuraho) ku nzu zabo bivuze ko basabwaga kwimuka.

Ni abaturage barimo abubatse nta byangombwa bahawe n’abandi bubatse babifite.

Basaba ko bajya baganirizwa mbere, bakitegura kwimuka mu gihe aho batuye bagaragarijwe ko ari mu manegeka kuko nabo baba babibona.

Umwe yagize ati “ Nge nubaka nta cyangombwa nari mfite,nyuma yaho baratubwiye ngo dushake ibyangombwa. Ubu twari turi gushaka ibyangombwa. Hari n’abari bamaze kubibona.Kubona umuntu aza agashyiraho towa, akakubwira ngo genda, nabyo ni ikibazo.”

Undi nawe ati “Twebwe ikintu twifuza, ubundi ahantu bagiye kwimura mu manegeka , barabanza bakabateguza,bakabwira ngo tubona aha hantu hashyira ubuzima bwanyu mu kaga,bakaba babizi yuko aho habashyira mu kaga. Twebwe rero ntabyo bigeze batubwira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Nibagwire Jane avuga ko hashize icyumweru habarurwa abagomba kwimurwa nyuma yo kubona ko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Mu Midugudu umunani, tumaze kubarura imiryango igera kuri 800.Turababarura imyirondoro yabo,dufata UPI cyangwa se nimero z’ibyangombwa byabo kugira ngo ababishoboye bakize ubuzima bwabo, kubera ko imvura ni nyinshi,bariho baragenda, abandi tumaze kubabarura twabashakira amafaranga yo gukodesha ahandi mu buryo bwa vuba.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa aherutse kugaragaza ko kwimura abaturage ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bikorwa ku neza yabo kuko batategereza ko ingaruka zibanza kubageraho.

Ati “Dutegura gahunda y’ubukangurambaga, kwari ukugira ngo ngire umwanya wo kugira ngo ngire aho mba nimukiye,nge kwisuganya. Icya mbere si ukuvuga ngo ndimutse ahubwo ni ugukiza amagara. Kuko niba tugaragarizwa igipimo cy’imvura, niba tugaragarizwa ubuhaname,ntabwo twagombye gutinda n’isogonda ngo umuntu abe yakiza amagara ye. “

Mu kwezi kwa Nzeri  uyu umwaka Umujyi wa Kigali wari watangaje ko imiryango 4300 yari imaze kwimurwa ahashyira mu kaga ubuzima bw’abayigize. Imiryango 2809 yari isigaje kwimurwa ari nacyo gikorwa gikomeje.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW