‘Ni satani wateye Itorero’ Zion Temple ivuga ku bayigumuyeho

Itorero rya Zion Temple Celebration Center, rivuga ko abashatse kweguza umuyobozi Mukuru w’iri torero ari satani wateye itorero, risaba ko ababikoze basaba imbabazi, hanyuma bagakurikiza inzira zizwi z’amategeko mu gihe baba bashaka kurigarukamo.

 Ibi bitangajwe nyuma yaho ku wa 25 Ugushyingo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze kwakira ikirego  cyeguza Dr Paul Gitwaza ku buyobozi .

Abaregaga ni abashumba batandatu barimo Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu bavuga ko batangiranye itorero n’Intumwa Dr Paul Gitwaza.

Umuvugizi wa Zion Temple, Pasitori  Tuyizere Jean Baptiste, yatangaje  ko muri batandatu bari bareze hari abatuye hanze, bari mu buhungiro muri Canada, ndetse ko ari satani wateye itorero ngo aricemo ibice.

Ati: “Ni satani yateye itorero kugira ngo arisibanganye, arizanemo amacakubiri”.

Pasitori Tuyizere avuga  ko aba nta burenganzira bafite bwo gushaka kweguza umuyobozi Mukuru w’iri torero kuko”Barivuyemo bashinga irindi ryabo, World Revival Center Church.”

Hagati aho, Tuyizere avuga ko, mu gihe bakwemera ko bakoze amakosa hanyuma bagasaba imbabazi, nta cyabuza kubakira nk’abakirisitu mu gihe baba babyifuza.”

Ati “Niba babona ko aho bagiye gukorera byabananiye, bakaba bifuza kugaruka muri Zion Temple, ni bakurikize amategeko n’inzira zemewe nk’uko n’abandi babikora, twebwe amarembo arafunguye twebwe turiteguye kubakira”.

Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo binyuze mu ibaruwa ndende banditse, basabaga Dr Gitwaza ko yakweguzwa ku buyobozi.

- Advertisement -

Ibyabo byakomeje gukururukana kugeza ubwo bisunga Urukiko basaba ko rwasesa icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, gitambamira ikurwaho rya Gitwaza ku buvugizi bw’iri torero kuko bavuga ko cyashingiye ku nyandiko bo bafata nk’impimbano.

Muri iki kirego cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple, abo bashumba basabye Urukiko ko rwategeka ko Gitwaza avuye ku buvugizi bw’itorero.

UMUSEKE.RW