Nyanza: Umurambo w’Uruhinja wasanzwe mu ishyamba

Umurambo w’uruhinja wasanzwe mu ishyamba aho bikekwa ko rwajugunywe rukibyarwa

Munsi y’Agakiriro ka Nyanza hari ishyamba, muri iryo shyamba hari n’akayira kanyurwamo n’abanyamaguru mu Mudugudu wa Gihisi A mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mu masaha ya mu gitondo umusaza  Frederick Buregeya ,yatembereje umunyamakuru wa UMUSEKE muri iryo shyamba,agamije kumwereka aho basanze umurambo w’umwana w’uruhinja aho bamutoye hagati y’ibiti.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yari amaze iminsi nk’irindwi  muri iryo shyamba humvikana umunuko Frederick utuye muri aka gace agasobanura uko yamenye aya makuru.

Yagize ati”Naringiye   kuzana urubingo rwo gutera maze mbona abasore babiri, ndigendera kuko nabonaga ntazi ibyo barimo gusa hashize akanya haza abana bavuga ko mu ishyamba hari umurambo w’uruhinja rw’umwana mpita ngaruka ,nsanga abapolisi babiri n’imodoka ya RIB kandi uwo mwana byagaragaraga ko yajugunwe akibyarwa ariko yari yapfuye.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana avuga ko inzego bireba zatangiye iperereza hagenderewe kumenya aho Umwana yaba yaturutse.

Yagize ati”Twamenyesheje RIB yatangiye iperereza bigamije kureba uwihekuye cyangwa se nyakwigendera icyo yazize

Nyakwigendera yari uruhinja rwari mu mufuka kandi umubiri we wari warangiritse.

Ubuyobozi busaba ababyeyi bose kwita ndetse no guha agaciro abana kuko hari amakuru y’ibanze yaba ari umubyeyi utaramenyekana waje akahamujugunya bityo ababyeyi basabwe kwirinda kwihekura.

- Advertisement -

Bikekwa ko uru ruhinja rwatawe ubwo nyina yari amaze kubyara ariko byose biracyari mu iperereza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza