Nyanza: Umuyobozi akurikiranyweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

* Yasabwe gusezera akazi nubwo afunzwe
*Abandi bakekwaho ibyaha nk’ibye bajyanwe mu bigo by’inzererezi

Umuyobozi Wungirije wa kamwe mu tugari two mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza afunzwe akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.

Ibyumweru birenze bibiri birashize umuyobozi wungirije w’Akagari (SEDO) ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, Jered Nshimyumuremyi atawe muri yombi.

SEDO Nshimiyumuremyi yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi none ubu yazanwe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ubwo mu kagari ka Gahunga hashyirwaga umuyoboro w’amashanyarazi hari insinga zasigaye zishyirwa mu biro by’akagari, SEDO .

Hashize iminsi ziri mu biro by’akagari  bikekwa ko Jered nawe yaje kugurisha izo nsinga n’umuntu usanzwe ukora umwuga wo gusudira muri kariya gace maze bazimufatanye(usudira) nawe avuga ko yazihawe na SEDO niko kubata muri yombi bombi(SEDO n’umusuderi).

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu Assistant  Commissioner of Police(ACP) Boniface Rutikanga yabwiye UMUSEKE ko atazi niba uriya muyobozi afunzwe gusa bitewe ni uburemere bw’ibyo akekwaho kuba afunzwe byashoboka.

Yagize ati “By’umwihariko sinzi ibya SEDO, dufunze abantu barenze umwe kuri icyo kibazo bitewe n’uburemere bwacyo kandi binatewe n’abantu babijyamo kandi iyo ufashe umwe ntabwo gihera kuri we ngo kirangirire kuri we ahubwo biba ari ishene birashoboka ko nawe yaba ahari kubera iperereza rigikomeje.”

SEDO w’Akagari ka Gahunga na mugenzi we w’umusuderi baje bakurikira abandi bantu barenga 15 bamaze igihe kirenze amezi abiri bafungiye mu bigo by’inzererezi( transit center) iri i Ntyazo mu karere ka Nyanza nabo bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi.

- Advertisement -

ACP Boniface Rutikanga uvugira polisi ku rwego rw’Igihugu avuga ko bagikorwaho iperereza ariko ntavuge igihe gukurikiranwa bizarangirira.

Yagize ati”Sinzi iby’umwe kuri umwe ariko abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi hari abagifunzwe kubera impamvu z’iperereza no kumenya ukuri ni shene yabo

 

SEDO yasabwe gusezera akazi n’ubwo afunzwe…

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza mu ntangiriro z’iki cyumweru bwasabye umuyobozi wungirije w’Akagari ka Gahunga Jered Nshimyumuremyi kwandika asezera akazi ndetse anahabwa igihe cyo kubitekerezaho.

Twashatse kubibaza umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ariko ntiyemera kugira icyo abidutangarizaho.

Ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi zibwa inzego z’umutekano byumvikana ko zagihagurukiye.

Uretse abafunzwe none,  mu karere ka Huye, Muhanga na Bugesera haherutse kumvikana abarashwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi gusa Polisi yatangaje ko babaga bashatse gutoroka cyangwa se kurwanya inzego z’umutekano.

Kugeza ubu abantu barenga ijana mu gihugu hose barafunzwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, Polisi ikavuga ko iki cyaha kidakwiye gufatwa nk’ubujura busanzwe bitewe n’ingaruka gifite ku gihugu no ku buzima bw’Abanyarwanda.

Polisi kandi yibutsa umuntu wese ugifite insinga z’amashanyarazi mu rugo, butike n’ahandi bidafite ubusobanuro gutanga ibyo bikoresho.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza